Ni igitabo kigaruka k’ubumwe, ubudasa, kwihangana, kwigisha amateka ya Jenoside, amateka y’u Rwanda, gushyigikira urubyiruko, ubumuntu, kubaka amahoro n’ubutabera mu muryango nyarwanda.
Kayitesi Judence yabwiye IGIHE ko iki gitabo yacyanditse ashaka kwerekana amateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge byakurikiyeho.
Ati “Nakuriye mu isi aho itandukaniro ry’abantu akenshi ritera amacakubiri, bituma nshishikazwa no gusuzuma uburyo gusobanukirwa, kwemera abandi no kwishyira hamwe bishobora guhindura sosiyete. Ubumenyi mfite bushingiye ku bushakashatsi ku mateka, kwitekerezaho no ku buhamya bw’abaturage b’u Rwanda.”
Akomeza avuga ko iki gitabo kigaragaza urugendo rw’Abanyarwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kigaragaza ingaruka mbi z’urwango n’amacakubiri, imbaraga zo kwihanga (résilience) ndetse n’uburyo urubyiruko rushobora kuba imbarutso y’impinduka nziza.
Binyuze mu mateka n’inyigisho zigenewe urubyiruko, kigaragaza akamaro k’ubumuntu aho kureba ibitandukanye.
Kayitesi avuga ko iki gitabo cyagenewe urubyiruko n’ingimbi bashaka inyigisho ku bumwe no kwihangana.
Avuga ko cyanagenewe abarimu n’ababyeyi bifuza gutoza abana babo indangagaciro zo kwakira abandi no kugira ineza ndetse n’abashishikajwe nko kumenya amateka y’u Rwanda.
Nyuma yo kwandika iki gitabo uyu mubyeyi avuga ko agiye kwandika ibindi bitabo bivuga ku bibazo by’imibereho, nk’ubuzima bwo mu mutwe, kubungabunga umuco ndetse n’akamaro ko guteza imbere urubyiruko.
Avuga kandi ko ateganya gukora n’amahugurwa. Ati “Nteganya kandi gukora amahugurwa no gukorana n’amashuri mu rwego rwo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu rubyiruko.”
Judence Kayitesi ni umwanditsi w’Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka 11.
Yavukiye muri Perefegitura ya Kigali-Ngari, Komine Rutongo, Segiteri Cyuga, ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali. Kuri ubu Kayitesi atuye mu mujyi wa Karlsruhe mu Budage.
Mu muryango w’abana batanu, barokotse ari batatu. Abo ni we na basaza be babiri.
Kayitesi yanditse kandi igitabo yise "A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness", kigaruka ku buzima bwe mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu buhamya bwe, Kayitesi akunze kuvuga ko kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside ari uburyo bwo kurwanya abayipfobya.
Yemeza ko kwandika bizafasha mu gusigasira amateka no guhangana n’abashaka kuyahakana cyangwa kuyagoreka.
Musaza we witwa Valens Kabarari, na we yakoze filimi mbarankuru yise “Vivant: Les Chemins de la Mémoire” ishingiye ku gitabo cya Kayitesi, igamije kugaragaza amateka y’urugendo rwo kurokoka Jenoside no kwiyubaka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!