Ni igitabo yise “Choosing Resilience” kigamije gusangiza abandi uko yabashije kwigobotora agahinda n’ishavu yatewe n’ibyo yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kayitesi yagaragaje ko yahisemo kucyandika mu rwego rwo gushimangira ko abarokotse bakwiye kumva baterwa ishema no kuba bariho kandi barageze ku ntego z’ubuzima.
Ati “Igitekerezo cyaje, giturutse ku gitabo cyabanje nise “broken life”. Kugira ngo numve ko uwasomye icya mbere bitarangiriye aho ngaho. Nagombaga kumwereka ko uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atakiri muri bwa buzima bubi ariko no kwerekana ko abayirokotse nubwo banyuze mu bikomeye cyane habayeho kudaheranwa n’agahinda, kwiyubaka, kubaka igihugu ndetse turanabyara turanashibuka.”
Yagaragaje ko yagihaye izina rya Choose resilience cyangwa se Uguhitamo ubudaheranwa kubera ko yashakaga kugaragaza uko abarokotse bagerageje kwiyubaka.
Ati “Nashakaga kugaragaza ko twageze aho tukiyubaka, tukagerageza gufatanya n’igihugu cyacu kugira ngo tucyubake ngo abo tubyara bazagire igihugu cyiza kandi ntibizongere kubaho ukundi. Ntabwo twifuza ko ibyo twanyuzemo byabaho ukundi.”
Kayitesi Judence ni umubyeyi w’abana batatu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamusize ari imfubyi, ikamunyuza mu nzira y’akababaro n’ubuzima bw’inzitane.
Yasangije abandi ayo mateka mu gitabo yanditse mu rurimi rw’Ikidage kiva imuzi ubuzima bukomeye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, acyita ’Ein zebrochenes leben’ mu rurimi rw’Ikidage, bisobanura ’Inzira y’Inzitane’.
Nubwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 11 agaragaza ko mu bantu barindwi bari bagize umuryango wabo hasigaye batatu gusa abandi baricwa.
Yemeza ko igitabo cye cya kabiri gifitanye isano n’icyo yanditse gikubiyemo amateka ye y’ukuntu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yatemwe ariko ntiyapfa.
Ati “Muri jenoside yakorewe Abatutsi barantemye mu mutwe noneho n’ubwenge [mémoire] bwanjye burasibama, mara igihe kinini ntabasha kuvuga, biza kugenda bigabanuka kugeza ubwo iyo naganiraga n’umuntu we naramwumvaga ariko simbashe kuvuga nkahitamo kumwandikira”.
“Icyo gihe rero naje gufata icyemezo cyo kwandika aya mateka kugira ngo mbashe kuvuga ibyambayeho n’umuryango wanjye muri rusange, kuko kutavuga byari byanteye ubwoba nti bitazava aho bigaruka nkaba nagenda ntavuze ibyatubayeho muri iyo jenoside yadukorewe”.
Kayitesi akomoka i Rutongo muri Gasabo, yageze mu Budage mu 2010.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!