00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jotham Ndanyuzwe yashyize hanze igitabo ku rukundo ruri gukendera mu bantu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 March 2024 saa 08:57
Yasuwe :

Jotham Ndanyuzwe yashyize hanze igitabo ‘Love, Across All Languages: A Global Journey’, kigaruka ku rukundo rukomeje gukendera mu bantu ndetse n’uburyo rwazahurwa.

Uyu muvugabutumwa utuye muri Canada, avuga ko kugira ngo yandike iki gitabo yabitewe no kubona urukundo rugenda rukendera mu bantu, abikora agamije ko habaho inyigisho zifasha abantu kubaka isi nziza.

Yagize ati “Igitekerezo cyo kwandika ikigitabo, narebye ibirimo birakorwa muri yi minsi mbona abantu urukundo rwarabuze muri bo bityo ngira ihishurirwa nk’umwanditsi mbona umusanzu wanjye ni ukubaka. Impamvu yanteye kucyandika ni ukugira ngo twubake isi nziza irimo urukundo.”

Ndanyuzwe yavuze ko urukundo ruramutse rwiyongereye mu bantu, n’ibindi byagenda neza.

Iki gitabo gikubiyemo imitwe 14 irimo igaragaza uburyo urukundo rutagira umupaka, ingero z’uburyo bwo gukomeza urukundo ntiruhwekere, uburyo bwo kongera urukundo biciye mu biganiro, uburyo bwo kwirinda amakimbitane n’ivangura n’ibindi.

Ndanyuzwe yavuze ko igitabo cye kibanda ku rukundo muri rusange mu kubaka sosiyete nziza , imbaraga z’urukundo mu madini atandukanye mu mico y’abantu, urukundo mu bashakanye n’abandi.

Ati “Hari n’aho navuzemo urukundo muri iki gihe cy’ikoranabuhanga. Navuze ko ikoranabuhanaga ryaje ridufasha mu gusakaza urukundo aho abantu bashobora gukundana biciye mu ikoranabuhanga n’ubundi buryo dushobora gusakaza urukundo turikoresheje, ibyiza byarwo ndetse ko hashobora kubamo n’ingaruka iyo abantu batabyitayeho neza.”

Nubwo mu gitabo agaragaza ko urukundo rwakonje mu bantu kubera kwihugiraho n’ibindi, Ndanyuzwe agaragaza ko gusubira ibuntu bishoboka.

Ati “Icyakorwa ngo urukundo rukomeze abantu, ni uguhaguruka tukigisha abantu urukundo tubicishije mu bitabo mu ndirimbo ndetse rukigishwa no mu madini atandukanye.”

Yavuze ko igitabo Love, Across All Languages: A Global Journey’ kimaze kugera mu bihugu bisaga 45 ku Isi.

Ndanyuzwe avuga ko urukundo rwakonje mu bantu
Nubwo mu gitabo agaragaza ko urukundo rwakonje mu bantu kubera kwihugiraho n’ibindi, Ndanyuzwe agaragaza ko gusubira ibuntu bishoboka
Ndanyuzwe yavuze ko urukundo ruramutse rwiyongereye mu bantu, n’ibindi byagenda neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .