Abantu bamwe baha agaciro kadakwiye igitabo, ntibazi ko igitabo aricyo shingiro ry’iterambere rirambye, ishingiro ry’ubuzima bwiza, ishingiro ry’ubwenge, ishingiro ry’imibereho myiza, ishingiro ryo kubaka igihugu, ishingiro ryo gusigasira igihango ndetse igitabo ni ishingiro ryo kugira igenamigambi rirambye.
Njya nibaza ibibazo bikurikira: Kuki umuntu agura umwenda w’ibihumbi ijana ariko akumva atagura igitabo cy’ibihumbi ijana? Kuki umuntu agura mudasobwa y’ibihumbi magana atanu ariko akumva atagura igitabo cy’ibihumbi magana atanu? Kuki umuntu agura ururabo rwo guha inshuti ye ariko akaba atamuha impano y’igitabo?.
Mu mwaka wa 2016, hari inshuti yanjye yitwa Ken Chartrand twigeze kuganira turi gutembera i New York, ambwira ko mu mpano nziza ashobora guha umuntu akunda ko hadashobora kuburamo igitabo, mubajije impamvu arambwira ngo igitabo ni inshuti nziza muganira ukunguka ubwenge n’ubuhanga, kikaba urwibutso rurambye kandi rudashira.
Ken yambwiye ko igitabo ari urwibutso rw’ubushuti, ko buri kwezi agura ibitabo bibiri byo gusoma kandi ko adashobora kuryama adasomye igitabo kuko gituma aruhuka neza, akunguka ubumenyi burushijeho.
Nyuma y’ikiganiro twagiranye, nahise nkunda birushijeho igitabo, mpitamo kwimakaza umuco wo kwandika, kugura ndetse no gusoma ibitabo. Kugeza ubu maze kwandika ibitabo bine.
Mu biro byanjye harimo ibitabo naguze nsoma kenshi, mu rugo umuryango wanjye nawuguriye ibitabo byo gusoma kandi bamaze kubikunda.
Birakwiye ko twimakaza uyu muco mwiza ufasha kubaka u Rwanda twifuza ndetse n’Afurika, tugura ibitabo, tubiha agaciro gakomeye, tubitangamo impano ku nshuti dukunda, tubisoma aho turi hose, bityo bizadufashe kurushaho gutera imbere dufite ubuhanga bwimbitse.
Ibi kandi bizadufasha kwihuta mu iterambere ndetse turusheho kumenya aho tuva, aho tugeze ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda na Afurika. Bizadufasha kurushaho kuba abarinzi b’ibyagezweho mu Rwanda no muri Afurika bityo tubisigasire ndetse tunabyubakireho ibindi bikorwa byinshi kandi byiza.
HATEGEKIMANA Richard
Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda,
E-mail: [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO