00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitabo ’Think and Grow rich’ cyahinduwe mu Kinyarwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 December 2021 saa 03:48
Yasuwe :

“Muri wowe uko waremwe, hasinziriyemo imbuto y’intsinzi. Iyo ikanguwe igashyirwa ku murimo, yakugeza ku ntera ihebuje utari kuzigera utekereza kugeraho. Nawe ushobora kubyutsa ubuhanga buhebuje businziriye muri wowe maze bukakuzamura werekeza ku ntego iyo ari yose wifuza kugeraho”.

Ayo ni amagambo agaragara ku gifuniko cy’Igitabo “Tekereza Ukire” cyahinduwe mu Kinyarwanda na Hitimana Innocent.

Iki gitabo cyanditswe bwa mbere mu rurimi rw’Icyongereza n’Umwanditsi w’Umunyamerika Napoleon Hill agiha izina rya “Think and Grow rich!” Kigaragaza inzira n’ibanga rihishwe mu gufata icyemezo kiboneye, gutitiriza no kugira ubushake nk’ibanga ry’inzira igana ku bukire.

Nyuma yo gusoma iki gitabo, Hitimana Innocent, yakomeje kugira inyota cyane yo gusobanukirwa byimbitse n’ibigikubiyemo.

Mu 2017 ni bwo yatangiye kugisoma ariko nyuma yo kuryoherwa n’inkuru zirimo yiyemeza kugishyira mu Kinyarwanda kugira ngo abakoresha urwo rurimi basobanukirwe n’ibanga rigikubiyemo ndetse na we abashe kugisobanukirwa mu buryo bunoze.

Ubwo yakimurikaga ku mugaragaro ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukuboza 2021, Hitimana Innocent, yavuze ko nyuma yo kugisoma yahize muri we kugishyira mu Kinyarwanda, abisabira uburenganzira.

Yagize ati “Mu by’ukuri maze kugisoma, natangiye kugikunda byatumye ngisubiramo inshuro nyinshi. Niyemeje kugisangiza abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda gusa baba bafite inyota n’inzozi byo gusobanukirwa no gukurikirira inzira njyabukire zigikubiyemo.”

Birumvikana ko kuba igitabo cyaranditswe n’abandi bisaba uburenganzira kugira ngo gihindurwe mu rundi rurimi. Nubwo Napoleon Hill yitabye Imana mu 1970, bwasabwe Fondasiyo imuhagarariye ari yo Napoleon Hill Foundation.

Kugura uburenganzira byatwaye Hitimana asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Hitimana yavuze ko Umunyarwanda uzasoma iki gitabo azarushaho gusobanukirwa n’inzira zamufasha kwagura intekerezo ku birebana n’urugendo rw’iterambere, cyane ko gifite ingingo zigera kuri 13 zafasha umuntu kugera ku iterambere yifuza.

Ni igitabo gifite impapuro 223 ariko gikubiye mu bice ibizwi nk’imitwe mu bwanditsi bw’ibitabo 15 bigizwe n’ibitekerezo bizima, ugushaka, ukwizera, ukwitongera, ubumenyi bwihariye, ugushushanya mu bwenge, iteganyamigambi, gufata icyemezo, ugushikama n’ububasha bw’isangirangendo.

Hari kandi Amayobera y’Amarangamutima yerekeza ku gitsina, uruhande ndotero rw’umutima, ubwoko, icyumvisho cya gatandatu ari naho umuhanzi avuga ko ari Umuryango winjiza mu ngoro y’ubuhanga. Umutwe wa 15 uvuga ku bikonoshwa bitandatu by’ubwoba umuntu agomba kwirinda ari muri uru rugendo rw’iterambere no kugera ku ntego iboneye.

Gasimba François-Xavier nk’umwe mu bakenetse Ikinyarwanda akaba n’uwafashije Hitimana Innocent kunononsora imisusire n’imyandikire y’iki gitabo, yavuze ko abanditsi b’Abanyarwanda bari bakwiye guhindura umuvuno wo gushyira mu Kinyarwanda ibitabo biri mu ndimi z’amahanga mu gufasha Abanyarwanda kumenya neza ibyanditswemo ndetse no gushyira ibyanditswe mu Kinyarwanda mu zindi ndimi mu gusangiza iby’i Rwanda abanyamahanga batavuga Ikinyarwanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’Inkoranyabitabo n’Ishyinguranyandiko y’Igihugu mu Nteko y’Ururimi n’Umuco, Nyirabahizi Beatha, yavuze ko ubusanzwe bakorana n’abanditsi b’ibitabo mu kubashyigikira no guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda.

Yemeje ko hari icyuho mu bijyanye n’umuco wo gusoma mu Banyarwanda ariko ko hari gushyirwamo imbaraga kugira ngo iyo myumvire itari myiza ihinduke.

Ati “Turi gusaba abanditsi gushyiramo imbaraga, bakandika ibitabo bifite ireme kandi bakareba ibintu bikenewe mu muryango Nyarwanda. Hanyuma bakagerageza no kwagura amasoko bagashyira ibitabo byabo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Nk’uko igihugu cyifuza ubukungu bushingiye ku bumenyi, ntabwo wazagira ubumenyi utandika ngo unasome, Abanyarwanda na bo bakwiye guhindura imyumvire bakitabira gusoma.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abanditsi basaga 100 n’inzu z’amacapiro 40 ariko abandika ibitabo nk’ibi biri mu mujyo w’ibitabo nyunguranama usanga ari mbarwa.

Hitimana yavuze ko agiye gushyira imbaraga muri ubu bwoko bw’ibitabo nyunguranama kugira ngo yigarurire imitima y’Abanyarwanda bakunda gusoma.

Hitimana Innocent yagaragaje ko gushyira iki gitabo mu Kinyarwanda bigamije gufasha Abanyarwanda kumenya ibanga ry'inzira njyabukire
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu bake kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
Padiri Irakiza Aimable uhagarariye inzu y'icapiro iki gitabo cyacapiwemo na we yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w’Ishami ry’Inkoranyabitabo n’Ishyinguranyandiko y’Igihugu mu Nteko y’Ururimi n’Umuco, Nyirabahizi Beatha, yavuze ko bakorana n’abanditsi b’ibitabo mu guteza imbere ubwanditsi
"Tekereza Ukire" ni igitabo cyahinduwe mu rurimi rw'Ikinyarwanda, kirimo ibanga riganisha ku nzira njyabukire
Abitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages