00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo yanyuzemo muri Jenoside byatumye yandika igitabo ku guheranwa n’agahinda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 December 2024 saa 08:17
Yasuwe :

Bruno Iradukunda ni umwe mu banditsi b’ibitabo bagezweho mu Rwanda, ndetse yanditse igitabo kigaragaza uko kubabarira byomora inguma agendeye ku nzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igitabo uyu musore yise “My Forgiveness Story: A Genocide Survivor’s Story of Forgiveness & In-Depth Study of the Theme”.

Muri iki gitabo, Bruno Iradukunda asangiza abasomyi urugendo rwe rutangaje, kuva ku mubabaro ukomeye watewe n’ibyo we n’umuryango we baciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yaje gutangira urugendo rwo kubabarira n’uko yaje kubona umudendezo n’ubuzima bw’uzuye abuvomye mu Mbabazi.

Iradukunda yabwiye IGIHE ko iki gitabo kigaragaza inzira y’inzitane kandi itangaje ya Bruno Iradukunda mu guhangana n’umubabaro, umujinya, agahinda n’izindi ngorane nyuma yo kubura se, n’abandi benshi mubagize umuryango we bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Ati “Ni igitabo mbaramo inkuru mpamo y’ubuzima bukomeye nanyuzemo, nyuma yo kubura ababyeyi n’abavandimwe, n’uko nahanganye n’uwo mubabaro nkabasha kubabarira no kwiteza imbere.”

Avuga ko nawe ubwe yarokotse mu buryo bw’igitangaza ubwo grenade yaterwaga hafi y’icyumba yararyemo. Agaragaza ko nyuma y’imyaka myinshi agendera mu kutababarira yaje kwiga byinshi ku mbabazi, abasha kubabarira ndetse amaze imyaka irenga irindwi y’igisha kuri iyo ngingo.

Iki gitabo ntikigaruka ku nkuru y’ubuzima bwe gusa, kinagaruka ku gusesengura iyi ngingo ndetse n’ubuhamya bw’icyo kubabarira bikorera ubikoze.

Bruno Iradukunda wanditse iki gitabo ni umwanditsi, umucuruzi, ndetse atanga ibiganiro ku ngingo z’itandukanye zishingiye muri Bibiliya. Binyuze mu nyandiko ze no mu biganiro agirana n’abantu, yigisha imbabazi, ubuyobozi, kwigira, kubohoka, n’ibindi byose bifasha umuntu kuba mu mudendezo no kugira impamvu yo kubaho.

Igitabo cy'uyu musore kigamije gufasha abantu bafite agahinda katurutse ku bikomere
Bruno Iradukunda yanditse igitabo kigaragaza ingaruka zo guheranwa n’agahinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .