Umushinga wo kwandika iki gitabo watewe inkunga na URGT, ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside batuye i Liège, ryashinzwe muri 2010, rikaba ari naryo ritegura Kwibuka rifatanyije n’ubuyobozi bwo muri ako gace.
Dr. Bernard B amaze imyaka irenga 20 akorera Leta y’u Bubiligi mu bijyanye n’ububiko bw’inyandiko ndetse yanabaye umwarimu muri kaminuza mu Bwongereza, aho yatangaga amasomo yibandaga kuri jenoside harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rundi ruhande Donatile Karurenzi we ni Umunyarwandakazi w’inzobere mu by’amategeko n’imibanire y’abantu umaze igihe atuye i Liège mu Bubiligi.
Nyuma y’igihe kinini atari mu Bubiligi akaza kugaruka mu gace ka Liège akomokamo, Dr. Bernard yisanze aturanye na Donatile Karurenzi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari na we bafatanyije kwandika iki gitabo gikubiyemo amateka y’abantu 11 barokotse.
Yahise yumva ko bishoboka kwandika igitabo kirimo n’ubuhamya; ibyo avuga ko ari ingenzi mu bihe nk’ibi byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igitabo aba bombi banditse batewemo inkunga mu buryo bw’amafaranga n’umuryango “l’Égalité des Chances” uharanira ko abantu babaho badahura n’ivangura iryo ari ryo ryose, ryaba irishingiye ku bwoko, amadini n’ibindi.
Dr. Dr Wilkin avuga ko iki gitabo kirimo ubuhamya bw’abantu 11 bari mu kigero gitandukanye; abagabo n’abagore bemeye kubutanga.
Ati “iki gitabo kigizwe n’ubuhamya bw’abantu 11 bemeye gutanga ubuhamya; abagore n’abagabo, abakuze basatira ikigero cy’imyaka 60 ndetse n’abakiri bato nka Donatile Karurenzi twafatikanyije kuko mu gije cya jenoside yari afite imyaka 13.”
Avuga ko Karurenzi ari na we wamuhishuriye ko hari gushakwa abantu bashobora guterwa inkunga na Égalité des Chances” maze bagakora umushinga, kimwe mu byabateye imbaraga zo gukora na cyane ko batekerezaga kuri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwanditsi yashimangiye ko iki gitabo kigizwe n’ubuhamya bw’umwimerere bw’abantu barokotse jenoside ndetse yavuze ko mbere yo kugisohora, babanje kongera kujya kureba abatanze ubuhamya babereka ibyo banditse kugira ngo barebe ko ntahanditswe ibihabanye n’ibyo bavuze mu gutanga ubuhamya.
Ubu bunyamwuga kandi bwamufashije kumenya uburyo bwo kwegera abamuhaye ubuhamya no kubavugisha, cyane cyane ko urugendo rwabo rwo gukira ibikomere atari rumwe, ndetse avuga ko harimo bamwe baba bafite inkuru ziremereye cyane ku buryo na we yashenguwe no kumva nk’abantu biciwe abavandimwe, ababyeyi n’abana babo kandi bakicishwa imihoro.
Dr Wilkin yahamije ko ari ikintu cy’ingenzi kuba ayo mateka yagiye abwirwa n’abarimo bari mu kigero cy’imyaka 45 ubu afite aho abitse cyane ko kugeza n’ubu hakiriho ibibazo by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Donatile Karurenzi yavuze ko kwita iki gitabo ‘Jenoside mu murage’ kuko ari amateka atazasibangana.
Ati “Ni jenoside mu murage wacu Abanyarwanda, hari abavugaga bati umurage twumva ari ikintu gishimishije, ariko nubwo tutabishaka cyangwa ngo bibe ibyo kwishimirwa ariko Jenoside yarabaye mu Banyarwanda, biba mu buzima bwacu, ntabwo rero icyo kintu nubwo ari icyasha tuzagisibanganya bibaho, tuzabana nacyo. Izaba iri mu murage w’amateka y’u Rwanda.”
Yavuze ko yahisemo gufatanya na Dr Bernard Wilkin kuri iki gitabo kuko yasanze nawe yumva ko hari umusanzu ukwiriye gutangwa mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “nahuye n’uyu munyamateka tunaturanye, ndamuganiriza nsanga nawe ari ibintu afitiye umurava kugira ngo abikore, niko twakoze uwo mushinga, leta yemera kudufasha, niho igitabo cyavuye.”
Dr Bernard Wilkin na Donatile Karurenzi bashimiye cyane abafatanyabikorwa bose, n’abatangamubuhamya bagize uruhare rukomeye ngo aki gitabo cyandikwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!