Guhera tariki 20 Kamena uyu mwaka, uru rugaga rwatangaje ko ibitabo bisaga ijana by’abanditsi b’Abanyarwanda bimaze kugurishwa binyuze mu bibanza byo kumurika byateguwe hirya no hino muri Kigali.
Umuyobozi w’urwo rugaga, Hakizimana Richard, yavuze ko abasaga 350 bamaze gusura ahamurikirwa ibitabo by’Abanyarwanda kandi ko bizeye ko bizakomeza muri izi mpera z’icyumweru.
Ati “Turashimira cyane Leta y’u Rwanda by’umwihariko ku bw’amahirwe akomeye yahaye abanditsi b’u Rwanda kuko inama ya CHOGM yagiriye umumaro Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, hanabonetsemo abafatanyabikorwa.”
Iyi nama ngo isigaye amasomo atandukanye abanditsi b’u Rwanda arimo kwandika ibitabo mu ndimi zinyuranye, gushishikariza Abanyarwanda kugura ibitabo no gusaba abakuru gukundisha abana gusoma.
Hategekimana yavuze ko bagiye gushaka uburyo bashishikariza abanditsi b’u Rwanda kwandika ibitabo byinshi kandi bigaruka ku mateka kuko byagaragaye ku bikunzwe cyane.
Ubwoko bw’ibitabo urugaga rw’abanditsi ruvuga ko bitaboneka cyane ku isoko kandi bikenewe harimo ibivuga ku bukungu, kwihangira imirimo ndetse no guhashya ubukene.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!