00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hategekimana yanditse igitabo ku mateka y’amatora mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 February 2025 saa 06:55
Yasuwe :

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’Ibitabo, Hategekimana Richard, yavuze ko agiye gusohora igitabo yanditse ku matora y’u Rwanda kuva mu bihe bya kera kugeza ku aheruka kuba muri Nyakanga 2024, agamije kwereka amahanga ubudasa bwayo ngo na bo bazayigireho uko bategura ayabo.

Uyu mugabo usanzwe ari umwanditsi yatangaje ko yahisemo kwandika iki gitabo yirinda ko amateka y’amatora y’u Rwanda yazandikwaho n’ab’ahandi kuko akenshi bayavuga uko bishakiye.

Hategekimana yabwiye IGIHE ko yasesenguye amatora yo mu Rwanda agendeye ku nyandiko zitandukanye zaba iz’imiryango itari iya Leta, imitwe ya politiki n’amadini agasanga amatora ari nk’ubukwe.

Ati “Kwandika iki gitabo ni intwaro yo kurwanya ba gashakabuhake birirwa bandika ibinyoma ku byiza by’u Rwanda kuko bahora bavuga ko ushaka guhisha Umunyarwanda amuhisha mu bitabo.”

“Nahisemo guharanira ko hatazagira Abanyamahanga bazaza kugoreka amateka y’amatora y’u Rwanda. Ni twebwe mbaraga z’u Rwanda tugomba kurwubaka turangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame dukunda, wimakaza imiyoborere myiza na demokarasi.”

Muri iki gitabo asobanura uko abami b’u Rwanda bimaga n’uko abatware bashyirwagaho. Mu gihe abazungu bari bageze mu Rwanda bahinduye ibintu byose, muri Repubulika ya mbere hiyamamaza umukandida umwe rukumbi kimwe n’iya kabiri.

Hategekimana ati “Amatora yo muri repubulika ya mbere n’iya kabiri yari ashingiye ku gitugu, abaturage ntabwo ari bo bahitagamo ariko amatora ya 2003 kugeza mu 2024 ni amatora arimo demokarasi, abaturage bafite ubwisanzure, batora aho bashaka, imitwe ya politiki myinshi, bakanagira uruhare mu gutanga abakandida.”

Yavuze ko amatora mu bihugu bitandukanye agaragaramo ibihe by’imvururu bivamo n’intambara ku buryo zihitana ubuzima bw’abaturage bityo ko bakwiye kwigira ku matora aba mu Rwanda.

Ati “Igitabo ‘Rwanda’s Path to the Polls: The Elections in a Nation Rebirth’ ni intwaro ikomeye yo kwimakaza amatora meza mu bihugu byose byo ku Isi kuko u Rwanda ni intangarugero mu bikorwa byinshi harimo n’amatora abereye Abanyafurika, amatora abereye Abanyarwanda.”

Hategekimana avuga ko amasomo yashyize mu gitabo cye amahanga yakwigira ku Rwanda ari ukwimakaza imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no gutanga ubwisanzure ku bakandida n’abaturage batora.

Iki gitabo kandi gitanga umukoro kuri buri cyiciro cy’Abaturage kugira ngo amatora meza amaze imyaka irenga 30 aba mu Rwanda akomeze kubaho, harimo abanyamadini, abanyapolitike n’abandi.

Biteganyijwe ko igitabo ‘Rwanda’s Path to the Polls: The Elections in a Nation Rebirth’ kizamurikwa ku wa 27 Werurwe 2025 i Rusororo mu nzu mberabyombi ya Intare Arena mu muhango uzitabirwa n’abantu ibihumbi bitatu.

Iki gitabo cyanditse mu Cyongereza ariko uwacyanditse ateganya kugishyira mu Kinyarwanda, Igifaransa n’Igiswahili.

Iki gitabo yacyanditse mu cyongereza ariko azanagishyira mu zindi ndimi
Hategekimana Richard yanditse igitabo kivuga ku matora y'u Rwanda, agamije gucecekesha abanyamahanga baharabika ibyiza by'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .