Ni igitabo yise ‘Paul Kagame’s Journey to Victory: The Legacy of Leadership’, mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Urugendo rw’intsinzi ya Paul Kagame: Umurage w’Ubuyobozi’.
Muri iki gitabo cye cya 13, Hategekimana agaruka ku bikorwa byahinduye imibereho y’Abanyarwanda ikarushaho kuba myiza, iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu rikazamuka ndetse hakubakwa imiyoborere myiza idaheza.
Uyu mugabo yamurikiye iki gitabo ku Intare Arena mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024.
Hatekimana yabwiye IGIHE ko iki gitabo yagikoze ashaka kugira ngo abantu mu nzego zitandukanye, bazirikane umurage wa Perezida Paul Kagame.
Ati “Ni igitabo nakoze nshaka kugira ngo abakiri bato, inzego za leta na sosiyete sivile zizirikane umurage wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kubaka u Rwanda. Uwo murage udufashe kwihutisha iterambere ry’igihugu. U Rwanda rurihuta, rufite icyerekezo cyiza cy’Umukuru w’Igihugu, abantu twese dukwiriye kukibamo tukajya mu murongo we.”
Yavuze ko icyifuzo cye ari uko inzego zishinzwe uburezi zashyira ibitabo birimo n’iki cye mu mashuri, abana bakabasha kwiga y’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu Rwanda aho kwiga abanyamahanga.
Ati “Tureke hajyemo ibitabo bivuga ubuhanga bw’abacu. Ibyo nibyo bikenewe kurusha kwiga kuri ba Hitler. Dukwiriye kwiga abayobozi bacu, mu mashuri abana bakiga Paul Kagame kuko ari urugero rwiza.”
Avuga ko imbogamizi abanditsi bahura nazo ari ukwandika ibitabo bakabura ababisoma. Asaba abayobozi batandukanye n’ababyeyi kugurira ibitabo abana ndetse no gushyira amasomero menshi mu gihugu hose ahantu henshi.
Dr. Nelson Mbarushimana uyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze,REB, yashimye iki gitabo cya Hategekimana, avuga ko ari inshingano za buri wese mu gutanga umusanzu mu muryango Nyarwanda, bubakira ku ndangagaciro za Perezida Kagame.
Ati “Ni inshingano zacu nk’abarezi, nk’ababyeyi gutanga umusanzu mu muryango nyarwanda twubakira ku ndangagaciro Perezida Paul Kagame yatwubakiye. Kugira ngo, dufashe urubyiruko rwacu kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, harimo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n’umurimo kugira ngo iterambere ry’igihugu cyacu ryihutse.”
Yakomeje yizeza uyu mwanditsi ko igitabo cye bagiye kukimurikira abo mu burezi ndetse kinakashyirwa mu mfashanyigisho mu mashuri.
Ati “Mu guhesha agaciro umuco wo gusoma Minisiteri y’Uburezi binyuze muri REB duteganya ingengo y’imari yo kugura ibitabo byo kwigiramo tutibagiwe ibitabo by’inyongera bizafasha abanyeshuri kwitoza umuco wo gusoma. Turifuza ko muri uyu mwaka turimo ibigo by’amashuri byose byo mu Rwanda turabizeza ko iki gitabo kizagera muri buri somero rya buri shuri.”
Bamwe mu banyeshuri baturutse muri kaminuza zitandukanye bari baje muri iki gikorwa batangaje ko imurikwa ry’iki gitabo hari ikintu kinini byabigishije gikomeye.
Nka Aime Fabrice Nizeyimana wiga muri ULK, yagize ati “Twebwe nk’urubyiruko iki gitabo kizadufasha kumva amateka y’u Rwanda. Bigiye kudufasha kujya twandika ibitabo no kubisoma.”
Sophie Mukamurara wiga muri UTAB na we yavuze ko yungutse byinshi nyuma yo kumurika iki gitabo, birimo ubutwari butandukanye bwa Perezida Kagame yiha umukoro wo kwitangira u Rwanda atizigama kandi agatera ikirenge mu cy’abanditsi batandukanye bamubanjirije nka Hategekimana wamuritse iki gitabo.
Muri iki gikorwa hanahembwe kaminuza zishyigikira ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, n’ibyanditswe ku Rwanda. Ibyo byakozwe hashingiwe ku kuba hari amasomero ya kaminuza zimwe usura ukaburamo igitabo na kimwe cyanditswe Kinyarwanda.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!