Ni igitabo yise ‘Paul Kagame’s Journey to Victory: The Legacy of Leadership’.
Muri icyo gitabo Hategekimana agaruka ku bikorwa byiza byahinduye imibereho y’Abanyarwanda ikarushaho kuba myiza, iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu rikazamuka ndetse hakubakwa imiyoborere myiza idaheza buri wese ikaba nk’umusingi ukomeye abenegihugu bubakiwe n’ubuyobozi bwiza bafite.
Icyo gitabo kizamurikirwa i Kigali ku itariki ya 1 Ugushyingo 2024 mu Ntare Conference Arena i Rusororo.
Kumurika icyo gitabo kandi bizajyana no guhemba indashyikirwa mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo cyane cyane mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’abafasha abanditsi gutunganya ibitabo.
Mu byiciro bizahabwa ibyo bihembo harimo kaminuza z’indatezuka mu gukunda ibitabo byanditswe Kinyarwanda cyangwa ibiri mu zindi ndimi bivuga ku Rwanda.
Ibyo bishingiye ku kuba hari amasomero ya kaminuza zimwe usura ukaburamo igitabo na kimwe cyanditswe Kinyarwanda.
Hazahembwa kandi abanyamakuru bakoresha Ikinyarwanda neza, inzu zitunganya ibitabo ndetse n’zibicuruza.
Mu bazahembwa kandi harimo abanditsi banditse ibitabo mu Kinyarwanda mu 2024 bizwi n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.
Hategekimana Richard asanzwe ari Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ndetse akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Ibitabo mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!