Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 nibwo iyi gahunda yo gushyikiriza abanyeshyuri ibitabo yakomereje mu kigo cy’amashuri cya ‘Saint Ignace’ mu mujyi wa Kigali, mu rwego kubafasha kubona uburyo bwo kubibona biboroheye.
Ni gahunda yatangijwe muri Nyakanga 2022, batanga ibitabo byiganjemo iby’amateka mu bigo by’amashuri birimo ‘Institut de Formation Apostolique de Kimihurura (IFAK)’, ‘ Groupe scolaire consulaire Congolais de Kigali (GSCC)’ n’ibindi.
Umuyobozi mukuru uhagarariye ‘La cene littéraire’ mu Rwanda, Rudasingwa Alex Fessaly, yavuze ko ari gahunda batangije mu kumenyereza abana kugira umuco wo gusoma, bongera n’ubumenyi ku bijyanye n’amateka y’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.
Ati “Mu gihe hari abashobora gutanga amakayi, amakaramu n’ibindi kugira ngo umunyeshuri abashe kwiga neza. Ni gute twe dufite ubushobozi bwo gutanga ibitabo by’abanditsi, tutatanga umusanzu wacu mu kubafasha mu bijyanye no gusoma?”
Yakomeje agira ati “ Uwo mwana ufashije kubona igitabo mu buryo bworoshye akabona ubwo bumenyi n’ayo mateka, ni we uzahindukira akandika igitabo cye kizafasha abandi.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo, bashimira iyi gahunda nziza yo guhabwa ibitabo ku buntu bagejejweho, kuko bizafasha abana kugira isomero bwite mu rugo, cyane ko ibitabo bahabwa biba bibaye ibyabo ndetse bashobora kubisoma igihe cyose bashakiye.
Umuyobozi w’ishuri rya Saint Ignace, Padiri Nsengimana yagize ati “Ni igikorwa cyiza twakiriye neza, kizafasha abana kubona ubwo bumenyi n’amateka bihishe mu bitabo, yaba ibyanditswe n’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Bizabatera nabo kwandika ibitabo byabo bwite.”
Iki kigo cya ‘La cene littéraire’ n’icapiro rya ‘Flore zoa’ ni ibigo byatangijwe mu 2015 n’umunyamategeko Flore Agnès NDA ZOA mu Busuwisi, bifasha abanditsi kunoza ibitabo byabo ndetse no kubigurisha.
Byatangije gahunda yo gutanga ibitabo ku bigo by’amashuri biri mu bihugu by’Afurika harimo n’u Rwanda, mu kumenyereza abana umuco wo gukunda gusoma no kumenya amateka bakiri bato.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!