Igitabo gishya cya Bourgi yacyise ‘Ils savent que je sais tout. Ma vie en Françafrique’. Avugamo byinshi nk’uburyo abakuru b’ibihugu byahoze bikolonizwa n’u Bufaransa muri Afurika, basimburanwaga i Paris bajyanye amaturo, ngo Perezida uriho mu Bufaransa atabafungira amazi n’umuriro.
Mu kiganiro yakoranye na France24, Bourgi yavuze ko nko mu gihe cya Jacques Chirac wategetse u Bufaransa hagati ya 1995 na 2007, amafaranga yose yifashishaga mu gihe cyo kwiyamamaza yayahabwaga n’abaperezida bo muri Afurika, aho u Bufaransa bwari bufite ijambo rikomeye.
Ati “Umunsi umwe najyanye na ambasaderi wa Gabon kwa Chirac wari Perezida. Twahuriye mu biro bya Dominique de Villepin (wari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida). Chirac yarinjiye, ambasaderi aramubwira ati ‘Nyakubahwa kubera politiki yanyu, Perezida Bongo yansabye ko mbagezaho iki gikapu”.
Bourgi yavuze ko nko mu mwaka wa 1995, abaperezida bo muri Afurika barimo Denis Sassou Nguesso wa Congo, Mobutu Sese Seko wa Zaïre, Blaise Compaoré wa Burkina Faso, Omar Bongo wa Gabon batanze nibura miliyoni y’amadolari kwa Chirac.
Mu mwaka wa 2002 abajyana amaturo i Paris bariyongereye, hajyamo na Abdoulaye Wade wo muri Sénégal na Laurent Gbagbo wa Côte d’Ivoire.
Bourgi kandi yahishuye ko abaperezida bo mu Bufaransa, bicaga bagakiza ku bibera muri Afurika.
Yatanze urugero rw’aho mu 2010, Sarkozy yanze ko Laurent Gbagbo aba Perezida kandi ari we wari watsinze amatora.
Ngo Sarkozy yabwiye Gbagbo kuva ku butegetsi undi arabyanga, undi ararakara.
Ati “Sarkozy yarambwiye ati “ngiye kumushwanyaguza”.
Byarangiye Gbagbo akuwe ku butegetsi ndetse ajyanwa mu rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) aho yamaze imyaka icumi, akaza kugirwa umwere mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!