00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukurarinda yamuritse igitabo kigamije kwerekana ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 24 April 2025 saa 12:08
Yasuwe :

Umwanditsi Mukurarinda Mukunde Gustave utuye muri Canada yamuritse igitabo yise ‘The Snowfall’, kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kigamije gusobanura ukuri kwayo, kigahinyuza ibinyoma byakwiriye hirya no hino.

Ni igitabo yamurikiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku mugoroba w’itariki 23 Mata 2025.

Kigizwe n’amapaji 242. Kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubuzima bwa nyiracyo bwite harimo uko Inkotanyi zamurokoye n’ubuzima bushya muri Canada bwabanje.

Mukurarinda avuga ko kuvuga ku mateka ye yasanze birimo igice kinini cya Jenoside yakorewe Abatutsi asanga ari ngombwa kwandika no kuri Jenoside mu mizi kuko yari yanabonye ko harimo n’abanyamahanga benshi bayafashe uko atari harimo n’abayobejwe na filme ‘Hotel Rwanda’

Yagize ati “Muri Canada nabwiraga abantu ko ndi Umunyarwanda nababaza niba bazi u Rwanda bati yego tuzi amateka yarwo twarebye filime Hotel Rwanda ya Paul Rusesabagina.”

Yavuze ko ibyo byamubabazaga biba kimwe mu byamusunikiye kwandika ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umuntu wayiboneye kuko yabaye afite imyaka 11 y’amavuko.

Avuga ko ikindi yabonye muri Canada ari uko amateka y’u Rwanda bamwe bayagoreka nkana, kuko byamusabye imyaka umumani kugira ngo icyo gitabo kibe kirangire bitewe n’uko abashakaga kumufasha kugitunganya bashakaga ko igice kivuga ukuri kw’amateka agikuramo akabyanga.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yashimye uburyo Mukurarinda yahirimbaniye kwerekana ukuri, akanga ubufasha bw’abashakaga ko yandika ibyo bashaka.

Yagize ati “Ndagushishikariza gukomeza kugisobanura ntunanirwe gutanga ubuhamya aho ari hose. Iki gitabo kizasimbure ‘Hotel Rwanda’ abazungu bakangisha ko ari yo igaragaza amateka kandi irimo ibinyoma.”

Dr. Bizimana kandi yashimangiye umusanzu w’ubwanditsi mu kugaragaza amateka ya Jenoside no kugarura ibice biyagize kuko usanga aya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi atari yaranditswe kandi ari yo arimo umuzi wayo.

Ati “Iyo umuntu asoma igitabo nk’iki azi n’amateka birashimisha kubona iyo nkuru y’ababyeyi na ba sogokuruza igarutse ikandikwa nyuma y’imyaka 60.”

“Ayo makuru ababyeyi bayavugaga bihishe, ntibashoboraga kuyabwira abana kuko ntibari bemerewe kuvuga ko ababo bishwe. Iki gitabo iyo kije kigaragaza ukuri kw’abagiye bicwa kuva muri za 1959 batavugwa biba ari ukubasubiza agaciro no gushimangira icyo FPR Inkotanyi yamariye iki gihugu.”

Dr. Bizimana yongeyeho ko kuba icyo gitabo cyarandikiwe kandi kigasohokera muri Canada ari undi musanzu ukomeye ku gusobanura amateka y’u Rwanda kuko icyo gihugu nubwo kirimo abantu nka Gen. Romeo Dallaire uvuga ukuri ariko hari n’irindi tsinda ry’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi babigambiriye.

Iki gitabo kivuga ku buzima bw'umwanditsi n'amateka muzi ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Igitabo 'The Snowfall' cyamurikiwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yashimye uburyo Mukurarinda yaharaniye kwerekana ukuri
Mukurarinda Mukunde Gustave yavuze ko yasanze hari benshi bafashe amateka ya Jenoside uko atari bayobejwe na filime 'Hotel Rwanda'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .