Ugenekereje mu Kinyarwanda izina ry’icyo gitabo ni ‘Paul Kagame, Umuyobozi udasanzwe w’u Rwanda’.
Cyanditse mu indimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza. Gikubiyemo ibihe byihariye byaranze ubuzima bwa Perezida Paul Kagame kuva akiri umwana kugeza abaye Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Imagine We Publishers, Dominique Uwase Alonga yabwiye IGIHE ko banditse iki gitabo bifuza ko kizafasha abakiri bato ndetse no gutanga umusanzu mu gusigasira ibyagezweho.
Ati ‘‘Nubwo mbere yo kwandika iki gitabo tutabanje kuganira na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, twifuje ko amenya ko twamwanditseho. Nk’urubyiruko, duharanira gusigasira ibyiza u Rwanda n’Abanyarwanda twagezeho tubikesha intore izirusha intambwe ndetse no guharanira ubudasa nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora abidushishikariza. Niyo mpamvu twashatse kumutungura, kugira ngo tumwereke ko yareze abakura.’’
Iki gitabo kigamije gishishikariza abakiri bato guharanira kuba abayobozi beza b’ejo hazaza, kurangwa no gukorana umurava, kwigirira icyizere, kugira ubumwe ndetse no kugira inzozi zagutse.
Ikigo ‘Imagine We Publishers’ kandi cyifuza ko umuntu wese uzasoma iki gitabo yazaharanira ndetse akifuriza abe cyane cyane abakiri bato, gutera ikirenge mu cya Perezida Paul Kagame.
‘Imagine We Publishers’ ni ikigo cyatangiye mu mwaka wa 2015, cyandika kandi kikanafasha abanditsi, cyane cyane abandika ibitabo byagenewe abakiri bato ndetse n’urubyiruko muri rusange.
Gitanga amahugurwa n’inama ku bashaka kuba abanditsi b’umwuga, kinonosora kandi kigakosora inkuru n’ibitabo kugira ngo binogere abasomyi n’ibindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!