Ni igitabo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, igikorwa cyahuriranye n’Umunsi wo gushyira akadomo ku kwezi kwahariwe gusoma no kwandika mu Rwanda.
Iyi gitabo cyiswe Iriza, kije mu gihe abantu benshi bavuga ko nta muga (amagambo y’Ikinyarwanda yabugenewe) ahagije ahari bagahitamo kuvanga uru rurimi n’indimi z’amahanga.
Habumuremyi yavuze ko yagize iki gitekerezo mu gihe yari atangiye amasomo ye ya Kaminuza aho yabonaga ko muri ibyo bihe uru rurimi mvamahanga rwari rutangiye kwiganza cyane kurusha ururimi rwe gakondo.
Ngo byatumye ahitamo kwiga Indimi n’Ubuvanganzo muri Kaminuza y’u Rwanda ari nabwo yabonye ko kubona amagambo y’Icyongereza ahuye neza n’ay’Ikinyarwanda byari bigoye cyane.
Ati “Nibwo natangiye gufata amagambo y’Icyongereza nkayashakira ayo bihuje inyito mu Kinyarwanda. Nakundaga gusoma Ikinyamakuru Imvaho Nshya nkahakura amagambo amwe n’amwe naje gukoresha mu mushinga wanjye.”
Yasobanuye ko yatangiranye n’abandi banyeshuri bagenzi be batatu ariko bagacika intege umushinga utararangira kuko bavugaga ko ari uw’igihe kirekire.
Ngo byamutwaye imyaka irenga 20 ari kubaza inzobere mu Iyigandimi, kugira ngo abashe gusoza kwandika iki gitabo.
Habumuremyi yavuze ko iyi nkoranyamagambo izifashishwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu kwiga Ikinyarwanda cyangwa se abazi Ikinyarwanda ikabafasha kwihugura mu Cyongereza.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert yavuze ko ashimishijwe n’iki gikorwa cya Habumuremyi, yemeza ko hakenewe ibikorwa bindi nk’ibi mu guteza imbere umuco n’ururimi.
Bivugwa ko mu mezi abiri ari imbere abazaba abakeneye iki gitabo bazashyirirwaho uburyo bworoshye bwo kukigura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!