00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatungo ibihumbi 243 yahawe abaturage bigizwemo uruhare na PRISM

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 January 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Abaturage barenga ibihumbi 33 bo mu turere 15 bamaze guhabwa amatungo magufi 243.560 mu myaka itanu ishize, bigizwemo uruhare n’umushinga PRISM watangijwe na Leta y’u Rwanda ugamije guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu buhinzi n’ubworozi.

PRISM ni umushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Watangijwe mu 2021 ukorera mu turere 15 turimo Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo.

Uyu mushinga washowemo miliyoni 45$ kuri ubu umaze guha abaturage amatungo magufi arimo inkoko 214.900, ingurube 8.85, ihene 15.652 ndetse n’intama 4.156.

Binyuze muri uyu mushinga abaturage bo muri utu turere kandi bubakiwe amabagiro icumi y’ingurube, amasoko 15 y’amatungo ndetse n’amavuriro mato 15.

Nikuze Didacienne ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 utuye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Karengeri mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo.

Yahawe ingurube ebyiri zimufasha kwikura mu bukene kuri ubu ageze ku bworozi bw’ingurube 20, yavuguruye inzu ye ndetse anagura n’inka ebyiri byose abikesha za ngurube.

Uyu mubyeyi yagize ati “Ingurube ebyiri bampaye imwe yabyaye bwa mbere abana umunani, indi ibyara abana barindwi. Urumva zari zibyaye inguruye 15 narazoroye, ebyiri ndazitura izindi ndazigurisha nubaka ibiraro byiza bijyanye n’igihe. Zarongeye zibyara abana 15 ngurishamo icyenda batatu mboroza abandi.’’

Nikuze yavuze ko zibyaye bwa gatatu yagurishijeho amasekurume icyenda bamuha miliyoni 1.4 Frw akuramo ayo kugura ibiryo by’ayo matungo ibihumbi 400 Frw andi ayakoresha mu kuvugurura inzu ye neza kuko yendaga kugwa.

Yavuze ko ingurube zakomeje kumubera umugisha kuko ifumbire yazo yayihingishije ibirayi akuramo toni ebyiri bimufasha kuva mu bukene

Kuri ubu afite intumbero yo kubaka inzu y’ubucuruzi nziza azajya akoreramo, akanagira intumbero zo kugura ishyamba rizajya rimufasha kubona ibiti azajya yifashisha mu kongera ibiraro.

Nkunzwenimana Jean Claude ni umuturage wo mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Kanyanza mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, yavuze ko yahawe inkoko icumi zimufasha kwiteza imbere.

Izi nkoko zaratubutse zigera ku nkoko 100 zitera amagi, akajya ayagurisha kugeza ubwo aguze izindi nkoko zigera kuri 380, amagi yagiye akuramo yatumye agura inka ndetse n’ingube bituma yikura mu bukene.

Ati “Ubu naguze ishyamba ry’ibihumbi 700 Frw, namaze kwishyura n’izindi nkoko kuko nshaka kwagura umushinga wanjye ku buryo nkomeza gutera imbere, ubu nsigaye nanagurisha imishwi byose nakomoye kuri za nkoko icumi norojwe bwa mbere.’’

Umuyobozi w’Umushinga PRISM ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Nshokeyinka Joseph, avuga ko bishimira ko uyu mushinga wafashije abaturage barenga ibihumbi 33 kuva mu bukene.

Nshokeyinka yavuze ko nyuma y’uko uyu mushinga uri kugana ku musozo Leta y’u Rwanda yabongeye miliyoni 25$ azakoreshwa mu myaka itatu iri imbere mu kongera imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye no mu gufasha abandi baturage kwikura mu bukene.

Nikuze Didacienne amaze kuba umworozi wabigize umwuga
Amatungo ibihumbi 243 yahawe abaturage bigizwemo uruhare na PRISM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages