00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ʺUko Twabonye Jenoside Yakorewe Abatutsiʺ, igitabo cyashyizwe ku isoko

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 9 March 2015 saa 05:16
Yasuwe :

Mu gihe twitegura kwibuka ku ncuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, Umwanditsi Jean Claude Muhizi yashyize hanze gitabo gikubiyemo ubuhamya bw’ Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muhizi yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kwandika igitabo yise ʺUko Twabonye Jenoside Yakorewe Abatutsiʺ cyavuye ku bafite amakuru kuri jenoside kandi banayirokotse, ndetse kikaba kigiye kujya gisohoka buri mwaka.

Aganira na IGIHE yagize ati ʺ Kwandika iki gitabo ni igisubizo cyo gusigasira amateka yacu.ʺ

Inyuma h'igitabo

Akomeza avuga ko iki gitabo kimaze amezi atandatu gikorerwa ubushakashatsi, kikaba gikubiyemo ubuhamya bwinshi bushoboka, ati ʺUmunyarwanda wese washoboye gutanga ubuhamya twarabwakiriye, ariko n’ abandi batabutanze tuzabageraho.ʺ

Uretse abatangabuhamya bavuga uko babonye Jenoside yakorewe abatutsi, Muhizi avuga ko abavutse nyuma yayo n’abazaza bazaganirizwa aya mateka.

Byitezwe ko iki gitabo kizajya gishyirwa ku isoko buri mwaka mbere yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi Jean Claude Muhizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages