Ku wa 24 Gashyantare, muri Serena Hotel, saa kumi z’umugoroba (4PM) umuvugabutumwa Jean Paul Ndatsikira azamurika ku mugaragaro igitabo yise “Hirya y’Imbibi z’Amaso”, cyibanda ku gusobanura ukwizera nyako.
Igitaramo cyo kumurika igitabo “Hirya y’Imbibi z’Amaso” kizaba kirimo abahanzi Simon Kabera na Alexis Dusabe.
Aganira na IGIHE, umwanditsi Ndatsikira yavuze ko iki gitabo cye yatangiye kucyandika akiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2004. Yavuze ko kuva kera yakundaga kwandika, bityo akaba ageze ku ntego ye.
Yagize ati “Nabayeho mfite umutwaro wo kwandika ibitabo kandi nkiyumvamwo ko ari impano indimo, ariko kuko kwandika bigoye cyane, by’umwihariko hano mu Rwanda kuko bitari mu muco wacu, byagiye bimbera ingorabahizi kugera kuri izo nzozi zanjye.”
Jean Paul Ndatsikira asanzwe ari umukristo mu itorero rya Zion Temple. Ni n’umuvugabutumwa mu muryango Shron.



















TANGA IGITEKEREZO