00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganura: Umurage wasigasiwe uhinduka inkingi y’ubumwe n’iterambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 02:17
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo by’umusomyi wa IGIHE, Mukamuligo Beatrice.

Hari amagambo n’ibihe umuntu atajya yibagirwa. Nkiri muto, iyo Umuganura wegeraga, numvaga abantu bakuru bavuga bati “Nta muntu ugomba kuganura wenyine”. Ayo magambo yasaga n’ayoroheje, ariko yari arimo isomo rikomeye.

Kuri uwo munsi, abaturanyi n’imiryango barahuraga bagasangira umusaruro. Abana bagakina, abakuru bakaganira ku mibereho n’ahazaza h’umuryango. Uko imyaka yagiye ishira, nasobanukiwe ko Umuganura utari uwo kurya no kunywa gusa. Wari umwanya wo kongera kubaka ubucuti, gukemura amakimbirane no kwibutsa ko imbaraga z’Abanyarwanda zishingiye ku kuba umwe.

Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umwe mu mihango ikomeye yahuzaga umuryango nyarwanda. Nyuma yo gusarura, abaturage bazanaga umusaruro wabo. Bagashimira Imana y’i Rwanda n’Umwami, banasabana basangira ibyejejwe.

Uwo muhango ntiwari ugamije gusa kwishimira ibyabonetse. Wari umwanya wo gushimangira ko igihugu gikomera iyo abaturage bagifite umuco wo gufatanya, kubaha umurimo no gusangira ibyiza bagezeho.

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, Abanyarwanda bazongera guhura mu kwizihiza Umuganura. Ni umunsi umaze ibinyejana ushimangira umuco nyarwanda wo kwishimira umusaruro no gusangira ibyejejwe.

Nubwo inkomoko yawo ishingiye ku buhinzi, Umuganura ukwiriye gufatwa nk’ikimenyetso cyo kongera guhuza Abanyarwanda. Ubuzima bw’iki gihe busa nk’ubwatwaye abantu umwanya wo guhura, kuganira no gusangira.

Mu gihe cy’ubukoloni, imigenzo myinshi yahuzaga Abanyarwanda yarahungabanyijwe. Umuganura wari ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe bw’igihugu, wambuwe agaciro ndetse uza gucibwa. Ibyo byari mu rwego rwo gusenya inzego n’imigenzo byari bishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda. Bamwe mu bari bafite inshingano mu kuwukomeza barahagaritswe.

Mu 1925, Umwiru Mukuru ushinzwe Umuganura, Gashamura, yaciriwe i Burundi. Ibyo byafashwe nk’ikimenyetso cy’ihagarikwa ry’uyu muco wari umaze igihe kirekire uhuza Abanyarwanda.

Nyuma yo kubohora igihugu no kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika – Paul Kagame yongeye guha Umuganura agaciro nk’umurage ndangamuco uhuza Abanyarwanda kandi ushyigikira indangagaciro z’ubufatanye, umurimo no gusangira.

Hashingiwe ku ruhare rwayo mu kubaka igihugu, Iteka rya Perezida Nº 54/01 ryo ku wa 24 Gashyantare 2017 ryashyizeho Umuganura nk’umunsi w’ikiruhuko wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.

Uyu munsi uha Abanyarwanda umwanya wo kwibuka amateka, gushimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho no kongera kwiyemeza gukomeza urugendo rw’iterambere. Kuba Umuganura warasubijwe agaciro si ugusigasira umuco gusa. Ni ugukomeza kubaka igihugu gishingiye ku murimo, ubumwe n’ubushake bwo gusangira.

Mu buzima bw’Abanyarwanda, Umuganura ukomeza kuba ishuri ry’indangagaciro. Wigisha ko nta musaruro uboneka hatabayeho umurimo. Wigisha kandi ko nta terambere rirambye ridashingiye ku bufatanye.

Iyo umuryango usangiye umusaruro, abana n’urubyiruko biga kubaha umurimo, gushimira no gukunda igihugu. Bamenya ko iterambere ry’umwe rigira agaciro iyo rigirira akamaro n’abandi.

Umuganura ni n’umwanya wo guhererekanya amateka n’indangagaciro. Uha ibisekuru bishya umusingi ukomeye wo gusigasira Ubunyarwanda.

Mu Rwanda rw’iki gihe, umusaruro ntukigarukira ku buhinzi gusa. Umuhinzi, umwarimu, umuganga, rwiyemezamirimo, umushakashatsi, umunyabugeni cyangwa umukozi usohoza neza inshingano ze, bose bafite umusaruro baganurira igihugu.

Umuganura uba umwanya wo kwisuzuma no kwibaza uti: “Ni uwuhe musaruro natanze mu muryango, mu kazi no mu gihugu?” Iki kibazo cyibutsa buri Munyarwanda uruhare afite mu kubaka igihugu.

Mu gihe isi ihanganye n’imihindagurikire y’ibihe n’ibibazo by’ubukungu, ubutumwa bw’Umuganura burushaho kugira agaciro. Budushishikariza kongera umusaruro, kubungabunga ibidukikije, gukoresha neza umutungo kamere no guhanga udushya kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Umuganura wa 2026 ni umwanya wo kongera kwibuka ko u Rwanda rwubakwa n’abaturage barwo. Ni umunsi wo gushimira ibyagezweho, gusangira no kongera kwiyemeza gukora cyane kurushaho.

Koko rero, Umuganura si ukwishimira ibyo twasaruye gusa. Ni ukwizihiza amateka yacu, ubumwe bwacu n’icyerekezo cy’igihugu. Ni ukwibutsa buri Munyarwanda ko igihugu gishingira ku murimo, ku bufatanye no ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda.

Umuganura ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Ku munsi w’Umuganura Abanyarwanda bishimira umusaruro babonye mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages