Kuri uyu wa 15 Ukuboza, mu busitani bwitwa Jalia buri i Rusororo mu Karere ka Gasabo nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa.
The Ben amaze guhabwa umugeni, Nishimwe Sarah w’imyaka 17 yahawe indangururamajwi yegera imbere ahari hicaye abageni aririmba indirimbo zo hambere zirimo iza Kamaliza ariko avuga ibisigo by’urukundo birimo amazina ya The Ben na Pamela ku buryo wumvaga biryoheye amatwi.
Ni ibintu byakuruye amarangamutima y’umubyeyi wa Pamella afatwa n’amarira y’ibyishimo.
Yamaze umwanya ari kurira kugeza ubwo na Pamella kwihangana byamunaniye ararira bitewe n’amagambo ya Nishimwe Sarah wakuruye amarangamutima y’abari mu cyumba.
Mu kiganiro na IGIHE, Nishimwe yavuze ko asanzwe ari umunyeshuri mu ishuri rya Muzika.
Yagize ati “Mfite imyaka 17 nkaba niga umuziki n’ubusizi mu ishuri ry’umuziki riri i Muhanga ryamamaye nk’ishuri ryo ku Nyundo”.
Nishimwe yavuze ko ari amateka kuba yabashije kugaragaza impano ye imbere y’umuhanzi ukomeye nka The Ben.
Ati “Biranshimisha kubona abantu numvaga kuri radiyo nkanabareba kuri za televiziyo, bambwira ko nshoboye. Mfite inzozi zo kuba umukobwa wa mbere w’umusizi w’umutahira”.
Nishimwe Sarah atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge , mu murenge wa Kimisagara. Yiga mu mwaka wa kane mu ishuri ry’umuziki riri i Muhanga, mu ishami ry’ubusizi n’umuziki.
Inzira yo gutaha ubukwe bwa The Ben yatangiye ubwo yahuraga na nyina wabo wa Pamella, mu bukwe ku i Reberoakunda impano ye, birangira abahuje.
Nishimwe Sarah yatangiye umwuga w’ubusizi mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!