00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byagendekeraga umukobwa wagiye mu mihango mu Rwanda rwo hambere

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 4 December 2022 saa 01:38
Yasuwe :

Uko iterambere rigenda riza niko ubuzima burushaho koroha, cyane cyane mu bikoresho abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi nko mu guteka, gukora isuku n’ibindi.

Hakunze kuvugwa byinshi ku buzima bw’imyororokere bw’abakobwa bo hambere, bikanatera urujijo dore ko icyo gihe hari ibikoresho bitandukanye byari bitaraboneka birimo n’ibyo kwifashisha mu gihe cy’imihango.

Hari n’ibihuha byagiye bihimbwa bigamije kuyobya abatari bariho icyo gihe cyangwa abataracukumbuye, ngo bacengere neza imibereho y’abanyarwanda bo hambere.

Hari nk’abavuga ko iyo umukobwa yajyaga mu mihango, bacukuraga umwobo akicaraho kugeza igihe iminsi ye irangiriye.

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu akaba n’umushakashatsi ku muco, amateka n’ubuvanganzo, yavuze ko umukobwa wajyaga mu mihango icyo gihe, hari ibiti yifashishaga.

Ati "Mu mateka y’u Rwanda, abanyarwanda bari abantu bazi kwirwanaho mu ngeri zose, bakarema ibintu bakuye mu bintu by’umwimerere bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi."

Yakomeje agira ati "Mu gihe umukobwa yajyaga mu mihango, hari ibibabi bitaga Ikori byavaga ku giti cyitwa Umukori, nibyo bakoreshaga bambara ndetse bihanagura, nibo bari bazi uko babikoresha."

Nsanzabera yavuze ko kubera guha agaciro umugore n’umukobwa no kwanga kumukoza isoni mu ruhame, ariho havuye umuziro ko nta mugore ujya aho abagabo bateraniye.

Byari ihame ko umukobwa uri mu mihango aguma mu gikari akora uturimo two mu rugo n’isuku ku mubiri akoresha ibyo bibabi byitwa Ikori, akavayo ari uko iminsi ye irangiye.

Ubwo abazungu binjiraga mu Rwanda, hadutse imyenda n’ibitambaro, abakobwa bagiye mu mihango batangira kubyifashisha dore ko byari byoroshye kubikoresha no kuba byameswa bikongera gukoreshwa.

Nsanzabera avuga ko impapuro z’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango zizwi nka Cotex zatangiye kugera mu Rwanda mu myaka ya 1980, bitangira gukoresha mbere na mbere n’abifite, gusa kuri ubu byasakaye henshi mu baturage.

Ibibabi by'ibiti biri mu byifashishwaga cyane n'abakobwa bo mu Rwanda rwo hambere babaga bari mu mihango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages