Niyifasha yarize aranaminuza. Nyuma yo kurangiza icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamari muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), yakomeje no mu bijyanye no kuyobora imishinga muri Kaminuza ya Kigali (UoK), ibi byose akabifatanya no kuba Umukirigitananga n’umuririmbyi.
Mu kiganiro na IGIHE twaganiriye ku mateka ye, n’uko yaje guhitamo gukirigita inanga, ikaba ari yo imubeshejeho muri iki gihe nk’umuhanzi.
Niyifasha uvuka mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati “Gukunda inanga nabikuye cyane kuri
musaza wanjye Deo Munyakazi na we w’umuhanzi. Naramwegeraga akanyerekera uko bayikirigita, buhoro buhoro ngenda mbimenya cyane ko nari nsanzwe nzi gucuranga Guitare Acoustique.”
Avuga ko musaza we yamweretse n’ingero z’ababishoboye b’igitsina gore barimo Sofia Nzayisenga na we ucuranga inanga.
Ati “Ibyo byatumye ngira imbaraga n’ubushake bwo kubigerageza none nabigezeho kandi mbikora mbikunze cyane.”
Niyifasha avuga ko ubu asigaye abikora mu buryo bwa kinyamwuga aho acuranga akanaririmba, agatumirwa ahantu hatandukanye, nko mu bukwe, mu nama cyangwa mu maserukiramuco.
Ati “Binyuze mu gucuranga inanga maze kujya mu bihugu birimo u Budage aho nari nitabiriye iserukiramuco ndetse no muri Zambia aho naringiye gucuranga mu bukwe.”
Niyifasha agaragaza ko yifuza ko ubuhanzi bwe bukomera ndetse bukaba bwakwaguka kurushaho.
Ati “Nifuza kubikomeza nkaba umubyeyi w’Umunyarwandakazi ariko ukirigirita inanga ngakomeza no gusakaza uwo muco no mu bindi bihugu bitandukanye.”
Bimwe mu bitaramo atazibagirwa yacuranzemo harimo icyateguwe n’ikinyamakuru cyitwa 100 Times ndetse n’igihe umuhanzi ukomeye ku Isi John Legend yazaga mu Rwanda.
Ku ruhande rw’ababyeyi, Niyifasha avuga ko bishimiye kubona uyu mwuga yahisemo awukora ndetse akabifatanya n’amashuri aho kugira ngo ayahagarike.
Ati “Ababyeyi banjye bishimiye kubona nkora umuziki ndetse n’amashuri sinyahagarike. Byarabanejeje cyane rero kubona ko ari ibintu byabashije kuntunga rimwe na rimwe n’amashuri nkayiyishyurira.”
Uyu mukobwa kandi yagaragaje uburyo uruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda rukwiye kutibagirwa ibikoresho gakondo muri muzika nyarwanda
Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye na Niyifasha Esther



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!