00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwacanye umucyo mu iserukiramuco rwakiriwemo muri Côte d’Ivoire

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 April 2024 saa 11:44
Yasuwe :

Abagize Itorero ry’Igihugu, Urukerereza n’itsinda rigari ryari ribaherekeje bacanye umucyo mu iserukiramuco, rya Abidjan Performing Market (MASA) ryabaga ku nshuro ya 13.

Ni iserukiramuco ryabaye kuva ku wa 13 Mata kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 19 uku kwezi, aho abanyempano batandukanye biganjemo abaturutse mu bihugu bya Afurika n’ahandi bahawe rugari bakerekana impano zabo. Ni nako kandi u Rwanda rwari rwakiriwe nk’Umushyitsi w’Icyubahiro.

Iri serukiramuco ryahuriyemo abahanga mu kubyina, gushushanya, kuririmba, kuvuga imivugo n’abandi batandukanye.

Uyu mwaka iri serukiramuco ryari rifite insanganyamatsiko igamije ‘Gushyira imbere urubyiruko, guhanga udushya ndetse no gushyigikirana’.

Mu ijambo rye ubwo iri serukiramuco ryatangiraga ku wa 13 Mata, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni, mu izina rya Guverinoma yagaragaje ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwarahawe kuba ‘Umushyitsi w’Icyubahiro’ agaragaza ko bivuze ikintu kinini ku mubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire.

Ati “Kwizihiza imyaka 30 MASA imaze, ni intambwe ikomeye mu mateka y’ubuhanzi nyafurika, bigaragaza isano ritajegajega ry’umuco, rihuza umugabane wacu wose, mu gihe dushyiraho ibiraro biduhuza n’isi yose.’’

Yagaragaje ko kandi mu mateka yo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhanzi ari imwe mu nkingi za mwamba zifashishijwe; kuko mu gihe igihugu cyari kikiri kwiyubaka mu bukungu ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge ubuhanzi bwagize uruhare mu komora imitima n’imibiri himakazwa ubumwe.

Ikindi yibukije abitabiriye ni uko u Rwanda ruri mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze ibaye.

Yagize ati “Iki cyumweru turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Twongeye kuzirikana akamaro k’ubuhanzi burimo umuziki, ikinamico, imbyino, n’ibindi, kugira ngo twibuke abishwe, twubahe ubutwari bw’abacitse ku icumu, kandi duhamya ko twihanganye. Mu gihe tureba ejo hazaza, tuzi uruhare rukomeye rw’ubuhanzi n’umuco mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, nk’uko bigaragara mu gishushanyo mbonera cyacu, cy’Icyerekezo 2050.’’

Mu bihugu 32 byitabiriye iri serukiramuco, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Itsinda ry’abakinnyi b’ikinamico hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni.

Urukerereza rwiyerekanye mu mbyino nk’Ikinimba’, ’Igishakamba’, ’Guhamiriza’, ’Imishyayayo’ n’ibindi.

Abandi bigaragaje harimo Dorcy Rugamba, Arnaud Kanyankore Mucyo, Léon Athanase Mandali, Michael Sengazi, Patrick Ahimbazwe, Marie Viatora Weya, Jules César Niyonkuru n’abandi.

Mu Iserukiramuco riheruka Canada niyo yari umushyitsi w’imena.

Ababyeyi n'Inkumi bo mu Urukerereza ni uku baserutse
Abagabo bo mu Urukerereza ni uku baserutse
Minisitiri w’Intebe muri Côte d'Ivoire Bueugré Mambé[iburyo] ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko mu Rwanda, Sandrine Umutoni
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni, mu izina rya Guverinoma yagaragaje ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwarahawe kuba ‘Umushyitsi w’Icyubahiro’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .