Nk’uko tubikesha itangazo rya Minispoc, ibi birori bizaba ku itariki 27 Kanama 2017, mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, bikazabimburirwa n’igitaramo ngarukamwaka ‘I Nyanza Twataramye’, kizaba ku itariki 26 Kanama.
Iyi Minisiteri itangaza ko ibikorwa byo kwizihiza umuganura wa 2017, bizatangira ku wa 20 Kanama ahazaba iserukiramuco ngarukamwaka rya ‘Kigali Up Festival’ mu Mujyi wa Kigali.
Usibye ibirori byo ku rwego rw’igihugu bizabera mu Karere ka Nyanza, uyu munsi uzizihizwa no ku rwego rw’Intara, Umudugudu, Umuryango ndetse no ku rwego rwa za ambasade ku Banyarwanda batuye mu mahanga, ku nsanganyamatsiko igira iti “ Umuganura ni isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.
Icyo wamenya ku munsi w’Umuganura
Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye haba i bwami no kuri rubanda, kuri uwo munsi umwami yamurikirwaga umusaruro w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’igihugu, agasangira n’abaturage ndetse akishimana nabo.
Uyu muhango wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro wabonetse, byakorwaga mu gitaramo cyiswe icy’umuganura. Uyu muganura ariko wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze.
Uyu muhango wakomeje gukorwa no mu yindi myaka yakurikiye ubutegetsi bw’umwaduko w’abazungu, gusa ukaba waragiye uhindurirwa inyito n’uburyo bwo kuwizihiza. Usigaye ukorwa mu rwego rwo kwishimira umusaruro, Abanyarwanda bagahura bagasangira ibyo kurya bakanywa n’amayoga.



















TANGA IGITEKEREZO