Mu bisanzwe inshinga ikomokaho ayo mazina yose, ikomoka mu Kinyankore ari yo bita “Kutuka” nkuko tubikesha igitabo “Iyororoka ry’Abanyarwanda, inkomoko y’imiryango migari” cya Nsanzabera Jean de Dieu.
Ubututsi ni ikinyazina nyamico kiranga imyitwarire nyamuntu gikomoka kuri iriya nshinga Kutuka, naho izina riyikomokaho ni Umututsi ari na yo mpamvu mu mateka y’u Rwanda hagiye habonekamo benshi bitwa ba Mututsi kubera iyo nshinga babonaga ikwiye gufatirwaho umuco mbonera w’Ubunyarwanda.
Muri bo twavuga nka Mututsi wavaga inda imwa na Kigwa, bose bakaba bene Nkuba Shyerezo, na Mututsi wa Gihanga n’abandi.
Ubututsi nta bwo ari icyiciro cy’urwego umuntu yavukanaga ahubwo ni urwego rw’ikirenga mu mitekerereze y’igihugu no kugikorera umuntu yaharaniraga kuva avutse akazashirwa arugezeho.
Ubututsi ni ikintu kirangwa n’imitekerereze ihanitse umuntu yatozwaga akabugeraho. Ubututsi rwari urwego ndasukirwaho Umunyarwanda wese yagombaga guhiganirwa kugeza arugezeho, akarwubaka ahereye mu buto bwe, agakorana ihiganwa rikomeye kugeza abugezeho. Igihe cyo kubugeraho nticyanganaga kuri buri wese, byaterwaga n’igihe watangiriye gutera intambwe yo kubuharanira n’imbaraga washyizemo mu kubuharanira.
Ku ngoma ya Cyilima Rugwe (1345 -1378) ni bwo iyo nyito y’Ubututsi yadutse i Rwanda, muri ibyo bihe hari mu ntango yo kwaguka kw’igihugu kigitangira kwitwa Rwanda rugari rwa Gasabo. Iyaduka ry’iyo nyito, ryari rikurije ku byiciro by’Ubudehe ibi tuzi biri mu Rwanda usibye ko iby’icyo gihe byari bishingiye kuri Politiki zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, mu gihe iby’ubu bishingiye ku bukungu n’ubusumbane mu mibereho y’abaturage.
Icyo gihe Cyilima Rugwe yafashe ubututsi nk’ikinyazina nyamico akiremeraho gahunda igihugu cyakubakiraho kikazagera kure heza kandi ku bufatanye bwa benshi. Yabitangije kandi mu rwego rwo gutegura uburyo ingaruzwamuheto z’ibihugu Gasabo izagenda yigarurira umusubizo zizabaho kandi neza mu rwego rwo kwiyumva nk’umuturage w’u Rwanda igihugu cyazigaruriye, dore ko yabishyizeho amaze kwigarurira ingoma y’u Buliza.
Umututsi bikaba bishatse gusobanura “Umuntu ukize ku mutima-nama, ku bwenge n’ubushishozi, umurebakure, ubwitange bunambira igihugu n’ingoma, ufite ubutunzi bw’ibintu kandi ukize ku mutima, ugwije ubutunzi n’abantu yatungishije”.
Izina ry’Umututsi, rikomoka ku nshinga ya kera yitwa ‘kutuka’, ikomoka mu Kinyankore ari byo bisobanuye: ‘’Guharanira gutunga, ukagwiza amaboko, ariko urangwa n’ubuntu burekura.”
Ubutunzi bwaherwagaho mu kureba umututsi bwari inka, kuko ni yo yari ishingiro ry’ubukungu bw’ibyo bihe, ari na ryo faranga ry’icyo gihe.
Ibyarangaga Umututsi harimo kuba ari umuntu ukoresha imbaraga ze zose mu kugwiza ubutunzi, agakoresha umutima n’ubumuntu mu kugwiza abantu b’inshuti z’ingirakamaro, ariko yagabiye ku butunzi yaharaniye.
Yagombaga kuba umuntu uvuga rikijyana kandi ufite ibitekerezo n’inama zihanitse, zirimo n’ubumuntu, atunze amashyo y’Inka, kandi akaba afite abo yagabiye Inka nk’umunyabuntu, n’abandi afite nk’abagaragu bahakirwa Inka mu rwego rwo kuziteza imbere ngo zibe nyinshi.
Ni umuntu wagombaga gutanga byinshi mu iyubakagihugu birimo inka, ubwenge, ubuhanga, kumenera igihugu amaraso n’umutima, agatoza benshi Politiki n’amahame y’iyubakagihugu n’imico mbonera y’ubumuntu n’ubumana.
Kuba Umututsi, byasabaga kuba ukataje mu myumvire y’ikirenga muri Politiki z’igihugu zari zigezweho icyo gihe zirimo iz’igababitero byigarurira amahanga, no guhuza ibihugu 29, byari binyanyagiye kuri ubu butaka bwitwa u Rwanda, bikaba igihugu kimwe cyubakitse kandi gihamije igitinyiro.
Kuba umututsi byasabaga kuba uri umuntu uhora afite ibitekerezo bitekerereza u Rwanda, abaturage barwo, abanyamahanga baruzengurutse ndetse n’isi muri rusange.
Kuba Umututsi byasabaga kuba wemera udashidikanya kumenera amaraso igihugu kugira ngo ugicungure ugikize umwanzi wakibasiye.
Iyo Umunyarwanda wabaga aharanira kuba Umututsi yagwizaga Amashyo y’inka ijana (Buri shyo ryagiraga inka zirenze 8 cyangwa 100), kandi akaba yaragabiye abandi banyarwanda bagera ku ijana akabagabira Inka, akabazamura mu cyiciro cyo hasi barimo yahitaga yubaka inzu nshya yo guturamo akayishyiraho Amashyoro. Amashyoro, akaba ari uduti tubiri dushushe nk’amahembe y’inka, bashyiraga hejuru y’inkomanizo z’umuryango w’inzu z’abatunzi b’inka n’abatware b’i Rwanda bo mu cyiciro cy’ubututsi.
Gushyira Amashyoro ku nzu z’abatunzi b’i Rwanda, byasobanuraga ko uwo mutunzi yubahirije ibisabwa byose ngo abe Umututsi.
Kuba Umututsi byasabaga imbaraga nyinshi kandi bigasaba urugendo rurerure, kuko nko mu ntango y’iyo gahunda, wasangaga hari ababugezeho ari abasaza basheshe akanguhe bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 80-100.
Gushyira amashyoro ku nzu y’Umututsi, byagenwaga n’iteka ryaciwe n’umwami, kandi bakabikorera ibirori by’ikirenga. Ababaga barashyize amashyoro ku nzu zabo, nta cyo babaga bakibazwa ku nshingano z’igihugu, cyane cyane iz’icyiciro babaga barimo, babaga bagiye mu kiruhuko, bagaharira abakizamuka, kandi bakababera intangarugero rw’ibyo bagezeho.
Abakoloni b’Ababiligi bakigera mu Rwanda mu 1932, ni ho bavanze ibivuzo n’amata, inyito yari ifatiyeho imico mbonera y’ubumuntu n’ubumana, gukunda igihugu no kukigokera babihindurira icyerekezo, babifatira ku mazuru n’uburebure.
Ubwo ni bwo batangiye gutoza bamwe ko nta cyo bapfana n’abandi nta n’isano bafitanye, amacakubiri aranuma, haduka ubwicanyi bwo mu wa 1959, bukomeza gukururana mu wa 1963, 1972, 1973, 1990, kugeza muri Jenoside karundura yakorewe Abatutsi mu wa 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!