Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda cyatangaje ko Perezida Kagame akigabiye iyo mfizi nyuma yo kubona ko ikenewe muri gahunda asanzwe agira zo gukurikirana ibikorwa bibera mu ngoro y’abami yo mu Rukali akabona ko hakenewe imfizi nziza kugira ngo zororoke n’abazisura babyishimire.
Kuwa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2020 nibwo iyo mfizi yagejejwe mu nyambo zo muri iyo ngoro iherereye mu Karere ka Nyanza hazwi nko mu Rukali, yakirwa n’umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage, Amb. Robert Masozera.
Uyu munsi mu Rukali habaye umuhango wo kwakira imfizi y’inyambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame yagabiye #IngoroY’UmurageW’AmatekaY’Abami iherereye @NyanzaDistrict @RwandaSouth @YouthCultureRW pic.twitter.com/DrGJnJxC58
— Museums of Rwanda (@RwandaMuseums) February 8, 2020
Gahongayire Yvonne, Ushinzwe Ingoro y’Abami yo mu Rukali, yabwiye IGIHE ko biri muri gahunda ya leta yo guteza imbere inyambo zisobanuye byinshi mu mateka n’umuco by’u Rwanda.
Ati "Ririya shyo rero bari babibonye ko rikeneye inyambo kugira ngo zinororoke. Ni imfizi nziza bari bayitwemereye kugira ngo n’abadusura bazibone kuko hari abanyarwanda benshi batazizi. Ni imfizi nziza izatubyarira Inyambo nziza."
Yavuze ko kubona imfizi nziza bifite icyo bisobanuye ku muco bari gusigasira wo kugarura Inyambo no gusobanurira abanyarwanda amateka yazo.
Ati "Kuba yajemo ni ishema ku kigo cy’Ingoro z’umurage, ni ishema by’umwihariko ku ngoro y’abami yo mu Rukali kuko twifuje kugarura umuco w’ubworozi no kwereka abantu uko inyambo zabaga zimeze n’icyo bisobanuye.”
Yavuze ko izongera abasura iyo ngoro ndetse ashishikariza abanyarwanda kwitabira kuzisura kugira ngo basobanukirwe amateka yazo.
Ati “Abanyarwanda baze barebe bamenye uko inka zabagaho, bamenye ngo inyambo zari zisobanuye iki ku mwami. Tuniteze n’abashyitsi benshi kuko ni imfizi nziza. Bazaba benshi baza kuyireba kuko uko isa byonyine birakurura abantu.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage, Amb. Robert Masozera; yashimiye Perezida wa Repubulika kuba yarahaye Abanyarwanda Ingoro nziza y’Umurage W’Amateka y’Abami imurikwamo inyambo, zari zaribagiranye mu muco n’amateka by’u Rwanda.
U Rwanda rwiyemeje kugarura inyambo, aho rwashyizeho n’urwuri zororerwamo rwa Gako ruherereye mu Karere ka Bugesera kugeza ubu rufite ishyo rimwe.



















TANGA IGITEKEREZO