Hari abagize ubuvumbuzi bw’ibintu n’ibindi ariko benshi usanga biganje mu bagize ubuhangange bwo guhanga ibyifashishwaga ku rugamba n’intambara u Rwanda rwabaga rwagabweho cyangwa se rwabaga rwagabye mu mahanga. Barimo na Kazenga ka Kigeli Ndabarasa.
Ndabarasa yimye ingoma abyiruye umwana w’umuhungu witwaga Kazenga, wari umukogoto w’umuheto mu rwego rwo hejuru, akamenya kumasha no kurasa intego mu rwego ruhanitse.
Ni na we wafashije Se gushimangira ubutegetsi bw’u Rwanda mu Ndorwa yari yarigaruriwe na Sekuru Rujugira no kwigarurira ingoma y’u Rweya yagengwaga n’Abazigaba.
Yambuye i Gisaka Akarere kayo k’u Buganza bw’Epfo (Mu Karere ka Rwamagana) igihe habaga ibitero by’ibihugu bine byishyize hamwe ngo birimbure u Rwanda (u Burundi, Bugesera, Gisaka na Ndorwa).
Kazenga ni we wabaye inkomoko y’agati bitaga “Ingororero” kabaga gasatuye bakagashinga mu butaka bagashyira muri ubwo busate ikintu nk’isaro ryo kurushanyirizaho kumasha.
Icyo gikoresho cyifashishwaga mu gutega intego bagiye kurasa cyiswe Ingororero, ni na cyo cyavuyemo inyito y’Umudugudu wa Ngororero wo mu Kagari ka Kazabe ko mu Murenge wa Ngororero n’Akarere ka Ngororero, ahari urugo rwa Kazenga ka Ndabarasa mu bihe byo hambere.
Kubera icyo gihangano cya Kazenga ka Ndabarasa cyabiciye bigacika mu bihe byo hambere, byatumye inyito yacyo isakara hirya no hino mu gihugu, aho tuyisanga na none mu Mudugudu wa Ngororero wo mu Kagari ka Nyagazi ko mu Murenge wa Simbi wo mu Karere ka Huye, mu Mudugudu wa Ngororero wo mu Kagari ka Nyamigina ko mu Murenge wa Tare wo mu Karere ka Rulindo, n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!