Byagarutsweho ku wa 16 Ugushyingo 2024 ubwo bamwe mu banyeshuri bize ku ishuri riherereye mu Murenge wa Tumba barisuraga bagamije gusabana n’abana baherererwa no kubatera imbaraga mu masomo yabo.
Batambagijwe ibikorwa by’ishuri byagiye byiyongeraho nyuma birimo n’icyumba cy’umuco( Musee Scolaire) gifasha abana kwihugura ku muco nyarwanda, kimwe mu byabanejeje, bashima uburyo cyatekerejwe n’uburyo gifasha abana kwiga umuco.
Mu biganiro byatanzwe, hagarutswe ku ngingo yo gushyigikira umuco nk’imwe mu nkingi za mwamba z’ishingwa ry’iri shuri, bahereye ku cyumba cy’umuco kikagurwa kikaba ikigo kinini gifasha benshi.
Lt. Gacinya Yannick, wanyuze muri iri shuri, yavuze ko ari byiza gushyigikira gahunda zishyigikira umuco mu mashuri.
Ati “Turashaka kwifatanya n’ishuri mu kuzamura imibereho myiza y’umwana n’umuco mu rubyiruko. Tumaze gukura, dusenyeye umugozi umwe hari ikintu twafasha.’’
Umuyobozi w’Ishuri APEC Ikibondo, Uwera Francoise, yavuze ko iri shuri ryatangiye mu 1996, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rifite intego yo guteza imbere uburezi ariko ridasize n’umuco inyuma, ari nayo mpamvu bashyizeho icyumba cy’umuco bifuza ko gikura kikaba ikigo cy’umuco gikomeye.
Ati “ Kugeza ubu twe dufite ubutaka busaga hegitari, tuzaguriraho ikigo cy’umuco, kinabumbatiye uburezi bw’imyuga nko guteka, kudoda n’indi, yafasha abatabasha gukomeza amashuri badukikije.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kankesha Annonciatha, yavuze ko igikorwa nk’iki ari umuco mwiza kuko utuma abantu basubira ku isoko bakanibuka impanuro bahabwaga mu bwana, bikongera kububaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!