Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga na UNESCO binyuze mu mushinga wayo UNESCO-Aschberg Programme, ku bufatanye n’ibindi bigo, bwagaragaje ibibazo ubuhanzi buhura nabyo mu Rwanda, ibisubizo bishoboka ndetse n’uburyo hahuzwa imbaraga zo kubuteza imbere.
Muri ibyo bibazo hagaragajwe icy’amikoro make, kutagira aho babarizwa, kumenya kubyaza umusaruro ubuhanzi bakora, kurinda umwimerere wabwo ndetse no kutagira umwimerere.
Hagaragajwe ko mu bantu barenga ibihumbi bibiri bakoreweho ubu bushakashatsi, bagaragaje ko abahanzi bakeneye guhabwa amahugurwa, bakiga uburyo bwo kubyaza umusaruro ubuhanzi bakora, ndetse hakarebwa uburyo bakongererwa ubushobozi.
Hari kandi abandi bagaragaje ko bakeneye kwongererwa ubushobozi, bw’amafaranga yo gushora mu buhanzi, ariko nanone bagafashwa kubona isoko riboneye ryo kugurishirizaho ibyo bakora.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ku mugaragaro, mu muhango wabereye muri ParkInn Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, 2024, witabirwa n’abayobozi muri Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda, Uturere, Kaminuza, Ibigo by’Ingenga n’ibindi.
Peter Hakizimana uyobora uyu muryango, yabwiye IGIHE ko ubu bushakashatsi bwakozwe, hagamijwe gushakira umuti ibibazo byugarije ubuhanzi nyarwanda, bituma butabyarira umusaruro uhagije ababukora.
Yavuze ko kubona hari ibigo ndetse n’ibihugu bitandukanye byateye inkunga ubu bushakashatsi, bigaragaza ko hari abafatanyabikorwa biteguye gushyira hamwe, bagashakira umuti ibyo bibazo.
Yagize ati “ Ni ubushakashatsi twakoze tugamije gushakira umuti ibibazo byugarije ubuhanzi bwo mu Rwanda. Turashimira abafatanyabikorwa barimo UNESCO n’abandi badufashje kugira ngo ubu bushakashatsi bukorwe.”
Yavuze ko kandi bagiye gutangiza amahugurwa yo guhugura aba bahanzi, bakabashakira isoko, ndetse bakongererwa ubushobozi bwo kubasha gukora ibyo bakora umunsi ku wundi.
Abitabiriye iki gikorwa kandi basuye ibikorwa by’ubuhanzi bitandukanye, bikorwa n’abanyabugeni bakorana na Ikirenga ACP, bacurangirwa umuziki gakondo, ndetse babwira ibisigo bitandukanye.








Amafoto: Remy Moise Kwizera
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!