Amateka y’u Rwanda agaragaza ko mbere y’uko abakoloni bagera mu Rwanda, rwari rumaze imyaka irenga 800 rwariremye, rufite umuco n’indangagaciro zarwo, ururimi, ubutegetsi, ingabo zihora zirinze inkiko kandi zagura u Rwanda.
Si ibyo gusa kuko rwari rufite amategeko n’abayobozi barinze umutekano w’imbere mu gihugu. U Rwanda rwari rwariyubatse, rushyiraho leta kugirango abari baje gukoroniza babashe gusenya uyu musingi ukomeye wari warubatswe n’abanyarwanda byabasabaga amayeri n’uburyo bwizwe neza bwo kubisenya.
Abakoroni nyuma yo kubyiga neza , basenye ikintu cyose cyari kibumbatiye ubunyarwanda, basenya umuco warwo, bakuraho ingabo, inzego za leta y’Abanyarwanda, imyemerere y’Abanyarwanda, amashuri, cyane cyane bakuraho indangagaciro zarwo.
Abanyarwanda basigaye bagizwe n’abazungu, batekereza nk’abo, abayobozi b’u Rwanda bahembwa n’abazungu, amashuri ashyirwaho n’abazungu, yigishwamo n’abazungu, kwifuza kose k’umunyarwanda gusigara gushingiye ku muzungu.
Hashize imyaka irenga 100, abanyarwanda bigishwa ko ibyari iby’agaciro kabo bimwe ari ibishenzi bihimbirwa imigani ibishyigikira nka; “Kiriziya yakuye Kirazira” byatumye imitekerereze y’abanyarwanda bari bubakiyeho imwe irandurwa burundu.
“Umuco Nyarwanda” imvugo itumvikanwaho kimwe
Ijambo umuco rikomoka ku nshinga “guca”, akaba ari yo mpamvu bagira bati: “Uyu mwana afite ingeso nziza aca kuri se cyangwa kuri nyina”. Ibi bisobanura ko umuco ari ibyo dukomora ku batubanjirije.
Umuco n iwo shingiro ry’ubumwe bw’abenegihugu kuko bawusangiye, ukabaranga. Ni ishingiro ry’ituze mu muryango w’abantu kuko uhuza abenegihugu mu mikorere, mu mihango, mu migenzo no mu bihangano byabo kuko umuco w’umuntu utavukanwa ahubwo utozwa.
Utandukanye na kamere muntu kuko wo ari imyitwarire, imitekerereze, ubumenyi, imyemerere umuntu agenda ahererekanya n’abandi bitewe n’ahantu batuye, amateka yabo n’ibibakikije. Ni na wo uyobora abawusangiye mu ruhando rw’amahanga, bigatuma abenegihugu bagira uko bateye n’imyifatire ibatandukanya n’abandi.
Mu Nama Mpuzamahanga ku Iterambere ry’Umuco yabereye i Mexico mu mwaka wa 1982, hemejwe ko ku isi amajyambere ashingiye ku muco ari yo aramba. Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda yahaye zimwe mu nzego zishinzwe umuco gukora ibishoboka byose indangagaciro z’umuco nyarwanda zikaba inkingi y’imibereho myiza ya buri muturarwanda, zikanamugenga mu mibanire ye n’abandi.
Buri gihugu kigira umuco ukiranga ukagitandukanya n’ibindi. Umuco ugira uruhare runini mu mibereho n’iterambere ry’abagituye, kugira ngo Abanyarwanda bumve intera zitandukanye z’iterambere bazigire izabo kandi biborohere kuzigeraho bityo ni ngombwa ko zitegurwa zishingiye ku muco.
Ni ko ibihugu bimwe byo muri Aziya byagize impinduka n’umuvuduko mu iterambere ryabyo. U Bushinwa, Singapore, Malaysia n’ibindi. No mu Rwanda kandi hari ibikorwa byahinduye imibereho y’Abanyarwanda bishingiye ku muco nk’imihigo, Gira inka Munyarwanda, Ubudehe, Umuganda, Umugoroba w’Ababyeyi, Umushyikirano, Umwiherero w’abayobozi, Abunzi, Inkiko na Gacaca.
Umuco, cyane cyane indangagaciro ziwugize, ni kimwe mu byo Abanyarwanda bavomyemo ibitekerezo, ibikorwa nk’ibyo bigamije iterambere kandi byubaka Igihugu gifite ikerekezo gihamye.
Mu rwego rwo kubaka Igihugu, kwimakaza umuco wacyo no kwihesha agaciro, Abanyarwanda bashingiye ku ndangagaciro zabo, bashyiraho uburyo bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo.
Zimwe muri izo ndangagaciro ni Ugukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’Umurimo. Izi ndagagaciro buri munyarwanda azigize ize uko ari enye, byamubera imbaduko ituma afatanya n’abandi gukataza bajya imbere.
Iterambere ry’umuco
Muri iyi minsi iyo uganiriye n’abantu hari abakubwira ko hari ibintu bijyanye n’umuco abantu badakwiye gukomeza kwizirikaho kubera ko umuco ukura. Yego nibyo umuco utera imbere ariko ugatera imbere utarenga imbibi zijyanye n’ubumuntu.
Kenshi iyo ushaka guteza imbere umuco ariko ugasenya amahame-shingiro y’umuco nyarwanda uba uri gusenya aho kubaka kuko ubumenyi bwose butubakiye ku muco waho buzakoreshwa buba ntacyo bumaze.
“Leta ifite inshingano zo kurengera no guteza imbere indangagaciro z’igihugu zishingiye ku mibereho no ku mitekerereze ndangamuco ndetse no ku biranga umuco w’igihugu muri rusange, mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange rya rubanda, n’imyifatire ndangabupfura.”
Mu ndirimbo yubahiriza igihugu igice cya kabiri igira iti “Horana Imana murage mwiza, ibyo tugukesha ntibishyikirwa, umuco dusangiye uruturanga. Ururimi rwacu rukaduhuza, ubwenge umutima, amaboko yacu nibigukungahaze bikwiye n’uko utere imbere ubutitsa.”
Iki gice cy’iyi ndirimbo kigaragaza neza icyo buri wese agomba gushyira imbere mu bikorwa bye bya buri munsi no mu burenganzira bwe mu nyungu z’igihugu.
Icya mbere ni ukumenya ko igihugu ari wo murage w’abenegihugu akaba ari nayo ngobyi ibahetse kandi inkingi zigize igihugu ni umuco (indangagaciro na kirazira) n’ururimi (Ikinyarwanda). Iyo umuntu afite indangagaciro shingiro ( Ubumwe,Umurimo, gukunda igihugu, ubupfura) na kirazira z’umuco bimufasha kugira ubwenge, umutima ukunda igihugu n’amaboko yo kugikorera maze kikabona gutera imbere.
Ntibishoboka ko igihugu cyatera imbere mu gihe umuco n’ururimi byacyo byatakaye. Igihe cyose abanyarwanda bakwirengagiza umuco nyarwanda mu bikorwa byabo byose ,yaba ari intangiriro yo gusenyuka burundu k’u Rwanda.
Mu mateka y’u Rwanda kutubahiriza zimwe mu ndangagaciro z’umuco warwo byagize ingaruka zikomeye mu iterambere ry’Igihugu no ku muryango nyarwanda ubwawo, kugeza ubwo ubuzima bwa muntu bwubahukwa, hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Urinzwenimana Mike

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!