Mu bihe byo ha mbere, kugira ngo igihugu kigire ubuzima gatozi cyitwe igihugu, ni uko cyagombaga kuba gifite ibintu bitanu by’ingenzi, aribyo; Kugira ubutaka, kugira abaturage bacyitirirwa, kugira ingoma ngabe nk’ikirango cy’igihugu cyigenga, kugira umwami ukigenga n’ingabo zikirwanirira.
Nduga cyari kimwe mu bihugu 29 byari bigize u Rwanda rwo hambere, ndetse kikaba kimwe mu byari bikomeye.
Igitabo “Imizi y’u Rwanda”, Umutumba wa mbere ndetse n’igitabo “Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ byombi by’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, bigaragaza ko Nduga cyari mu bihugu byahanzwe bwa mbere mu Rwanda kuko yahanzwe ahasaga mu wa 600 mu kibariro cy’ibihe byacu.
Kugira ngo abami b’u Rwanda bigarurire kimwe mu bihugu gikomeye cya Nduga, hateweyo ibitero byinshi byagabweyo n’abami b’u Rwanda nka Cyilima Rugwe n’umwuzukuru we Mibambwe Sekarongoro Mutabazi. Cyilima Rugwe, yabanje kohereza ibitero by’ubushotoranyi ku ngoma ya Nduga, ahereye ku turere twari twegereye u Rwanda, nko mu gice cy’Akarere k’Amayaga kahanaga imbibi n’u Rwanda, kitwaga “Nduga Bunyagitunda” katwarwaga na Mulinda w’Umunnyugu ahatwarira Sabugabo, umwami wa Nduga.
Nuko Cyilima Rugwe yigarurira ako gace yica Mulinda w’Umunyungu watwaraga ako Gace. Kumutsimbura ku butegetsi, Cyilima yamushukishije kumushyingira, ingabo zimutera zitwa ngo ni abakwe bahetse umugeni, habaye ubucakura bwo mu rwego rwo hejuru kuko cyari igihugu gikomeye kandi cy’abanyamaboko, ku buryo intambara yabo yari inkundura.
Kigeli Mukobanya wazunguye se Rugwe ku ngoma, nta cyo yigeze yongeraho ku gitero se yagabye mu Nduga, ahubwo yashyize imbaraga mu guhangana n’igitero cya mbere cy’Abanyoro no guhanaguraho igihugu cy’u Bwanacyambwe bwari mu Majyepfo y’ Iburasirazuba bw’u Rwanda
Umuhungu wa Mukobanya, Mibambwe Sekarongoro Mutabazi, amaze kwima Ingoma ya Se Kigeli Mukobanya, yihatiye kwigarurira Nduga y’Ababanda iranga imubera ibamba, bigera n’aho Nduga igaba ibitero byambuka Nyabarongo, igihe kiza kugera atsinda Nduga ya Nkuba ya Sabugabo wari warazunguye se Sabugabo ku ngoma. Abanyiginya baje kwambuka Nyabarongo, basatira Ababanda barabatsinda, Nkuba ya Sabugabo aricwa, ingabo zitwaga ‘Ibisiga’ byari umutwe w’Ingabo z’Ababanda, zikubitirwa ahareba i Nzega, umuhungu wa Nkuba ari we Mashira ahungira mu Bugesera.
Mibambwe Sekarongoro Mutabazi, yahise ashyiraho Abatware be mu Nduga, maze umwe mu batware be, aza gucumbikira Mashira ya Nkuba atamuzi. Icyo gihe akarere ka Nduga kari kamaze iminsi mu mapfa, maze Mashira akihagera, ahurirana n’uko imvura iguye, maze bituma abaturage ba Nduga bamuyoboka, baramwimika aba umwami rwihishwa.
Abatware ba Sekarongoro bamaze kubimenya ko Mashira yimye barahunga, bahungira mu bice bidatuwe biteganye na Nyabarongo. Mibambwe amaze kubimenya, asaba Mashira ya Nkuba ya Sabugabo kuyoboka, kuko Ingoma ya Se yayimwambuye, Mashira aranga.
Mashira ya Nkuba ya Sabugabo watwaraga Nduga amaze kunanirana, Mibambwe yigiriye inama yo kugirana na we amasezerano, biremezwa Mashira ahamya ubwami bwa Nduga. Nyuma yaho imishyikirano yarakomeye, haziraho no gushyingirana. Nuko Mashira arongora Nyirantorwa umukobwa wa Mibambwe I Sekarongoro, na ho Mibambwe I Sekarongoro arongora Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa, bamwambuye Rugayi rwa Buzi wari utuye mu Burundi, wari waramushatse mbere. Icyo gihe na Gahindiro Semutakirwa wa Mibambwe Sekarongoro yarongoye Nyankeri ya Mashira. Icyo gihe umurwa wa Mibambwe Sekarongoro, wari i Mbilima na Matovu, hahoze ari mu Ngoma y’u Buliza ( ubu ni mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko), naho Mashira atuye ku Mugina wa Jenda na Kabugondo hafi y’i Busuri, i Cyeza no ku Mukingo.
Mu gitero cya Kabiri cy’Abanyoro cyari kirangajwe imbere n’umuhungu wa Nyabwongo II Buhemu, Abatasi b’u Rwanda babwiye Mibambwe I Sekarongoro ko atazatsinda Abanyoro bari benshi bikabije ugereranyije n’abaje mu gitero cya mbere, icyo gihe yagerageje kwitabaza umwami w’u Bugesera Nsoro II Sangano, na Kimenyi II Shumbusho w’i Gisaka na Mashira ya Nkuba ya Sabugabo, umwami wa Nduga, ibyo bihugu byanga kumutabara, bimutera utwatsi. Nuko Mibambwe Sekarongoro abonye ko asumbirijwe, kandi u Rwanda rwe rushobora gusibama, ahitamo guhunga, ahungana n’Ingabo ze, abaturage ndetse n’amatungo, berekeza i Bunyabungo (mu Ntara ya Kivu y’Epfo ).
Abanyoro bakurikiranye Mibambwe I Bunyabungo, Mashira abaha inzira. Abanyoro bahingutse, Abanyarwanda babanza kubatinya kubera ubwinshi bwabo gusa baza gukoresha amayeri babagwa gitumo, abanyarwanda baratsinda.
Mibambwe Sekarongoro yaje kugaruka mu gihugu cye amaze gutsinda, anyura kwa Sebukwe akaba n’umukwe we Mashira wari utuye I Mwima ya Busasamana muri icyo gihe. Mashira rero yaje gusanganira Sebukwe nta cyo yikeka nubwo yanze kumutabara akanaha inzira abanyoro. Yarabazimaniye. Igihe kigeze hagati, ingabo za Mibambwe zaramufashe, Mibambwe Sekarongoro aramwica, afatanyije na Munyanya wavaga inda imwe na Mashira kwa se wa bo, amutsinda aho ngaho I Mwima, ingoma yabo Nyanihinda barayinyaga, ubutaka bw’igihugu cya Nduga y’ababada babwomeka ku Rwanda. Ibyo kwa Mashira birarimbuka, Nduga itsindwa itsinzwe noneho. Sekarongoro, ategekana umwete Nduga, kugira ngo itazongera kumwigaranzura ikamurushya nka mbere.
Nguko uko uruhererekane rw’amateka y’igihugu cya Nduga yagiye ahererekana, kugeza ku izima ryayo ubwo yigarurirwaga n’u Rwanda ahasaga mu wa 1444, ku ngoma y’umwami w’u Rwanda, Mibambwe Sekarongoro Mutabazi.

TANGA IGITEKEREZO