Ni amarushanwa yatangijwe kuri uyu wa 03 Werurwe 2025, yabaye ku nshuro ya gatatu, aho agamije kurushaho gukundisha urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda gusoma no kwandika by’umwihariko amateka y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yavuze ko aya marushanwa ari uburyo bwo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, hagashyirwa imbere amateka n’umuco nyarwanda.
Yagize ati “Intego ya mbere ni ugutoza abana b’u Rwanda kwimakaza indangagaciro z’u Rwanda, twatoranyije ibitabo byanditse mu Kinyarwanda zirimo, gusa twateguye n’ibyanditse mu zindi ndimi kugira ngo n’abanyamahanga biga hano nabo bitabire kandi bamenye izi ndangagaciro.”
Yakomeje agira ati “Urubyiruko rugomba kugira umuco wo kwandikira u Rwanda kuko ibyo rwagezeho ni byinshi, abanyamahanga baturusha kwandika amateka yacu bakanayagoreka, twe nk’intore z’iguhugu tugomba guhitamo gukomeza kwandikira urwatubyaye, tunakunda Ikinyarwanda.”
Abanyeshuri ba Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) batangaje ko aya marushanwa yatumye barushaho kumenya amateka y’u Rwanda.
Mushimiyimana Jeannette wiga mu mwaka wa gatutu, yavuze ko yasomye igitabo cyavugaga ku mateka ya Perezida Paul Kagame, cyitwa “Imbarutso y’ubudasa bw’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame”, ahamya ko ubutwari, imyitwarire n’imbaraga byamuranze byakwigisha benshi.
Umuyobozi Mukuru muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), Dr. Sikubwabo Cyprien yatangaje ko ibitabo abanyeshuri basoma bivuga ku mateka y’u Rwanda, arimo imiyoborere, iterambere u Rwanda rwagezeho n’inzira yo kwibohora, bikabafasha kumenya aho rwavuye n’aho rugeze.
Yagize ati “Gushyiraho amarushanwa yo gusoma no kwandika ni imwe mu nzira nziza idufasha gukundisha abanyeshuri gusoma ibitabo bitandukanye, ni bwo buryo bw’ako kanya budufasha kubibakangurira, iyo bikozwe mu buryo bw’amahiganwa ni byo bituma bitabira cyane.”
Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), yavuze ko bashyigikira aya marushanwa kuko kuko ari umuyoboro wo kwimakaza indangagaciro zo gukunda igihugu.
Ati “Uburezi iyo budafite indangagaciro, urukundo rukunda igihugu, umwete wo gusoma no kwandika cyane Ikinyarwanda haba harimo ikibazo gikomeye, twe dushyiramo imbaraga zo gutoza abanyeshuri gusoma kugira ngo bagire ubumenyi bwuzuye, bagire umuco, bamenye Ikinyarwanda.”
Abazatsinda aya marushanwa ku rwego rw’igihugu bazahembwa amafaranga azabafasha kwiyishyurira ishuri, cyangwa gutangira imishinga izabafasha kwiteza imbere n’ibindi.
Kuri iyi nshuro abanyeshuri bagera ku 2000 bo muri za kaminuza n’amashuri makuru 23 byo mu Rwanda nibo bitabiriye, bakoze ikizamini cyo gusoma no kwandika Ikinyarwanda, abatsinda bakazahabwa ibihembo ku wa 27 Werurwe 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!