Byagarutsweho ubwo Inteko y’Umuco yashyiraga hanze ubushakashatsi yakoze bufite umutwe ugira uti “Isuzumabipimo ku Murage Ndangamuco w’u Rwanda 2025’’, aho bwakorewe mu bice mu bitandukanye bw’igihugu.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twose tw’Igihugu bugaragaza ibipimo by’ubumenyi Abanyarwanda bafite ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo, ururimi rw’Ikinyarwanda, ingoro z’umurage n’ahantu ndangamurage, inyandiko n’umuco wo gusoma.
Ubu bushakashatsi ni bwo bwa mbere bukozwe mu Gihugu ndetse ni intangiriro y’ubundi buzakorwa mu gihe kizaza hagaragazwa impinduka zabayeho, n’ibipimo bishya ku ngeri zinyuranye z’umurage ndangamuco w’Igihugu. Ni igisubizo kizafasha inzego zifite umuco mu nshingano kumenya aho kongera imbaraga mu kazi kazo no mu bukangurambaga zikora muri urwo rwego.
Ubushakashatsi bufite inkingi enye. Iya mbere igaragaza ubumenyi ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo aho bufite impuzandengo ya 80,5%. Aha ubumenyi ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda bufite ijanisha rya 88,6%, gutoza indangagaciro mu muryango biri kuri 68,6%, ubumenyi ku ndangagaciro z’uburinganire n’ubwuzuzanye bufite 92,4% na ho gusobanukirwa gahunda za Leta zishingiye ku muco bifite ijanisha rya 72,4%.
Nubwo ku bumenyi ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda hari ijanisha ryo hejuru cyane ko riri kuri 88,6%, ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakiri bato ari bo bafite ubu bumenyi ku rwego rwo hejuru. Abari hagati y’imyaka 15-25 bari ku ijanisha rya 90,7%, abari mu myaka 26-35 bafite ijanisha rya 93,6%, abari hagati ya 36-50 ni 88,7% na ho abari hejuru y’imyaka 50 bazi indangagaciro z’umuco nyarwanda ku kigero cya 86,5%.
Aba ni abemeje ko bazi indangagaciro ndetse n’ingero batanze (z’indangagaciro bazi) zikabihamya.
Mu nyandiko Inteko y’umuco yashyize hanze ivuga kuba abakiri bato ari bo baza imbere y’ibindi byiciro mu kumenya indangagaciro, biterwa n’uko ibi byiciro ari byo bibarizwamo Abanyarwanda benshi bashoboye kwiga, yaba amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza.
Indi mpamvu ngo ni uko abenshi mu byiciro by’imyaka yo hasi ari urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga, ribafasha kumenya amakuru n’ubukangurambaga binyuzwa mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga binyuranye.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko abafite ubumenyi ku gaciro k’Ikinyarwanda nk’ingobyi y’umuco n’ururimi ruhuza Abanyarwanda bari kuri 94,1%, abafite ubumenyi ku ivangandimi nk’ikibazo ku Kinyarwanda bari kuri 82,0%. Naho ubumenyi ku mikoresho itaboneye y’Ikinyarwanda nk’ikibazo kibangamiye ururimi buri 70,6%.
Abafite ubumenyi ku ngoro z’umurage n’ahantu ndangamurage muri rusange bari kuri 67.8%, aho ikigero cy’abazi ingoro z’umurage ari 61%, icy’abazi ahantu ndangamurage kikaba 62,2% ni mu gihe icy’uko ahantu ndangamurage hasuwe habungabunzwe neza kiri kuri 80,2%.
Ubumenyi ku muco wo gusoma n’umurage ubitse mu nyandiko muri rusange bufite ijanisha rya 74,6%. Ni mu gihe abafite ubumenyi ku gaciro k’inyandiko ari 86,1%, ikigero cy’abitabira gusoma ibitabo n’ibinyamakuru kikaba 68,2% naho gutoza abato gusoma mu muryango biri kuri 69,6%.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, nyuma yo kumurika ubu bushakashatsi yavuze ko ibyabuvuyemo bigaragaza ko Abaturage bafite ubumenyi ariko na none bakaba kubishyira mu bikorwa biba igikorwa.
Ati “Buriya munyujije amaso mu byavuye mu bushakashatsi, Abanyarwanda cyangwa abaturage muri rusange ubumenyi buri hejuru, ariko wajya mu kubishyira mu bikorwa no kubyimakaza ijanisha rikagabanyuka. Icyo cyuho kiragaragaza ikintu kimwe gusa, ni uko uburyo dukoramo ubukangurambaga bukwiriye guhinduka. Icyagaragaye ni uko ubukangurambaga bugamije gushyira mu bikorwa ari ikintu gikwiriye gushyirwamo imbaraga.”
Yakomeje avuga ko akenshi ibi bigaragara iyo Inteko y’Umuco yakoresheje amarushanwa atandukanye, aho buri wese aba asabwa kwikorera ikintu runaka. Avuga ko ku rurimi rw’Ikinyarwanda hakirimo imbogamizi zirimo uburyo itangazamakuru n’abahanzi barukoresha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!