00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingoma I Rwanda (Igice cya VIII)

Yanditswe na

NSANZABERA Jean de Dieu

Kuya 4 January 2012 saa 05:28
Yasuwe :

Nk’uko twabibateguje mu gice cya Karindwi, tugiye kwinjira mu gice cy’amateka maremare y’Iremwa ry’Ingoma.
Amateka n’imiterere y’Ingoma tukaba tugiye kuyava i Muzi, tukazayagera i Muzingo. Turacyari ku ngingo nkuru twise “Umwanya w’Ingoma.” izagenda igira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n’Umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere.Tukaba tugiye kurebera hamwe agace gato kitwa “Ivuga-Ngoma”
Ivuga-Ngoma
Ivuga-Ngoma ,ni ahantu habaga haratoranyijwe ngo hajye havugirizwa (…)

Nk’uko twabibateguje mu gice cya Karindwi, tugiye kwinjira mu gice cy’amateka maremare y’Iremwa ry’Ingoma.

Amateka n’imiterere y’Ingoma tukaba tugiye kuyava i Muzi, tukazayagera i Muzingo.
Turacyari ku ngingo nkuru twise “Umwanya w’Ingoma.” izagenda igira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n’Umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere.Tukaba tugiye kurebera hamwe agace gato kitwa “Ivuga-Ngoma”

Ivuga-Ngoma

Ivuga-Ngoma ,ni ahantu habaga haratoranyijwe ngo hajye havugirizwa ingoma mu bihe byo ha mbere Aho ingoma zavugiraga ni ahari ingoro y’umwami cyangwa se ku Rurembo rw’Umuhinza .Ingoma zavugiraga Umwami,zikavugira ingabe,kuko niyo umwami yabaga Adahari yarambagiye Igihugu cyangwa se yagiye ku rugamba ingoma zarabikiraga zikanabambura.Aha hakurikira ni ahaibanze kuvugirizwa ingoa mu bihe byo ha mbere.

Aho zavugiraga Komini Perefegitura Akarere k’ubu

Giseke Rusatira Butare Nyanza

Mulinza Muyaga Butare Gisagara

Mwulire wa Save Mbazi Butare Gisagara

Nyanza Nyabisindu Butare Nyanza

Rushyashya Nyabisindu Butare Nyanza

Nyamirembe ya Humure Muhura Byumba Gatsibo

Gabiro Ngarama Byumba Gatsibo

Gatsibo k’Imitoma Ngarama Byumba Gatsibo

Busigi Tumba Byumba Gicumbi

Remera rya Humure Murambi Byumba Gatsibo

Rutaraka rwa Nyagatare Ngaramba Byumba Gatsibo

Mwezi kwa Ndagano Karengera Cyangugu Nyamasheke

Nyamasheke kwa Rwabugili Kagano Cyangugu Nyamasheke

Nyamirundi Gafunzo Cyangugu Nyamsheke

Mu miko ya Gihundwe Cyimbogo Cyangugu Nyamsheke

Ngeli Mubuga Gikongoro Nyamagabe

Suti ya Banege Musange Gikongoro Nyaruguru

Kageyo Satinsyi Gisenyi Nyabihu

Gitarama cyo mu Bugamba Kibilira Gisenyi Nyabihu

Mpushi Nyamabuye Gitarama Muhanga

Kamonyi Taba Gitarama Kamonyi

Rwamaraba Nyamabuye Gitarama Muhanga

Shyogwe Nyamabuye Gitarama Muhanga

Gaseke Rutobwe Gitarama Kamonyi

Mata ya Ruhanga Mushubati Gitarama Ngororero

Ku Kiyanja Masango Gitarama Kamonyi

Bweramvura bwa Kinihira Masango Gitarama Ruhango

I Kiganza Tambwe Gitarama Kamonyi

Remera Rukoma Taba Gitarama Ruhango

Ruhango rwa Mutaraka Kigoma Gitarama Ruhango

Mayembe Masango Gitarama Ruhango

Rwamagana Rutonde Kibungo Rwamagana

Remera y’ i Mukiza Kigarama Kibungo Ngoma

Sakara kwa Rwabugili Birenga Kibungo Kirehe

Rubengera Mabanza Kibuye Rutsiro

Gihara Mabanza Kibuye Rutsiro

Bizu Mabanza Kibuye Rutsiro

Nzaratsi Bwakira Kibuye Karongi

Kigali kwa Rugwe Nyarugenge Kigali Nyarugenge

Gasabo Gikomero Kigali Gasabo

Mwulire Bicumbi Kigali Rwamagana

Rango mu Bugesera Ngenda Kigali Bugesera

Ruganda kwa Ruganzu Tare Kigali Rulindo

Nkuzuzu kwa Mibambwe Mutabazi Rubungo Kigali Gasabo

Huro kwa Mibambwe Musasa Kigali Gasabo

Mbirima na Matovu Rushashi Kigali Gakenke

Kabuye ka Jabana Rutongo Kigali Gasabo

Remera y’ Abaforongo Mugambazi Kigali Rulindo

Gasozi kwa Cyilima Rujugira Rubungo Kigali Gasabo

I Butare bwa Nduba Gikomero Kigali Gasabo

Mata ya Kigarama Kigombe Ruhengeri Musanze

Kibuye mu Kibali Nyarutovu Ruhengeri Gakenke

Nyakinama mu Murera Nyakinama Ruhengeri Musanze

Uretse mu Rwanda, hari n’aho ingoma zavugiraga mu mahanga nko ku Ijwi mu bitero bya Rwabugili yabaga yagabyeyo. Ariko aho ingoma zakunze kuvugira cyane ni I Buhindangoma h’I Rucuro,zikavuzwa n’Abacyuriro.Iyo umwami w’u Rwanda yabaga yarambagiriyeyo.

Mu bihe by’ubu

Mu bihe by’ubu ingoma zikunze kuvugira mu ma Misiyoni zikavuza umurishyo Abiru bitaga ‘’Umurishyo wa Misiyoni”byo gukerensa.Nyamara ariko hari Misiyoni zakunze kwamamara ku mivugirize y’ingoma muri ibi bihe bya vuba aha ng’aha nka: Kaduha mu Bunyambilili, Kabgayi mu Marangara (Muhanga) ,Birambo mu Nyantango (Karongi), Rambura mu Bushiru (Nyabihu), Janja mu Bukonya (Gakenke) na Nyundo mu Bugoyi (Rubavu).

Mu nkuru itaha ikubiye muri iyi ngingo nkuru “Umwanya w’Ingoma” tuzabageza inkuru ivuga “Ikigereranyo cy’imvugo ku Ngoma”

Inganzo z’Abanditsi twisunze

 Ingoma I Rwanda : (Padiri .SIMPENZWE Gasperd ,1992

Twandikire kuri: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages