Hashakimana Yohani utuye mu Mudugudu wa Musinga mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe ho mu Karere ka Rusizi, abara inkuru y’uburyo mu kubyiruka kwe yabwiwe ko aho hahoze ishyamba.
Yabwiye IGIHE ko “Aho uyu mudugudu wubatse hose hahoze ishyamba. Habagamo inzu imwe gusa. Habagamo umuntu ucunga iyi sambu wari warasizwemo n’umuzungu w’Umubiligi.’’
Icyo gihe we na ba bagenzi be bari bakiri abana ku buryo bajyaga kuharagira ariko bagatinya kugera muri urwo rugo kuko ngo “bavugaga ko habamo ingwe.’’
Ati “Amatungo yajyaga kurisha akongera kugaruka. Twacunganaga n’umuzamu tukajya no gusoroma imbuto zabaga munsi y’urugo.’’
Uru rugo avuga ni rwo rwabayemo Umwami Yuhi V Musinga mbere y’uko yirukanwa mu Rwanda.
Inkuru aho habaye umwami, Hashakimana yayimenye nyuma ya 1994, kuko kuhaturira byatumye agenda amenya amateka yo hambere.
Yagize ati “Nasubije ubwenge inyuma nareba uko hari hateguye, imbuto zose zari zihari. Ukabona ko hari ibwami koko.’’
Urwibutso rw’uburyo uyu musozi wahoze ari ishyamba, runafitwe na Murenzi Adolphe uhazi ahagana mu 1998, nta nzu ihari.
Murenzi wabaye konseye wa Segiteri Muhari [iri mu gace k’aho Umwami Musinga yabaye] mu myaka yo hambere yavuze ko ari no mu batanze igitekerezo ko aka gace kakubakwamo Umudugudu waje no kwitirirwa “Musinga’’ kugeza na bugingo n’ubu.
Ati “Baje kureba basanga ni ahantu heza abantu batura kuko hegereye ibikorwa by’amajyambere. Tumaze kuhakata ibibanza, abantu batangiye gutura.’’
Yavuze ko baje kumenya amateka ko muri ako gace habaye Umwami Musinga.
Ati “Twakuruye amateka kuri ba basaza, batubwira ko ari ho yabaga. Iki kivumu cyari gihari, baza kutubwira ko ari ikigabiro cya Musinga.’’
Kugeza na n’ubu, ugeze ahari ibigabiro bya Musinga ni cyo kintu cyonyine cyerekana ko hahoze urugo rw’Umwami.
Nta kindi kimenyetso gihari usibye icyapa kiriho amateka ye aherekejwe n’ibyaranze ingoma ye mu gihe yamaze atwaye u Rwanda. Urugo rwe ubu rurimo inzu y’umuturage.
Ingoma ya Musinga yagize ibihe by’akanda kandi bibi mu mateka y’u Rwanda, kuko inkingi za mwamba zari zisigasiye ubuzima bw’igihugu, zasenywe ku ngoma ye. Yaciwe mu gihugu Ababiligi baramwambuye agaciro, nta tegeko yari agitanga bataryemeje.
Saa Yine n’Igice ku wa 14 Ukwakira 1931, ni bwo igihiriri cy’abaja cyahagurutse i Nyanza giherekeje Musinga, abagore be batanu n’abana be icyenda na nyina Kanjogera n’abo mu muryango wabo, bajyanwa mu nzu bari bateguriwe i Gihundwe, hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, ahazwi nko kuri ‘Plane’.
Umwami Musinga yari afite inzu eshanu zibamo abagore be. Mu myaka isaga icyenda yamaze aho yaciriwe yakomeje kubana neza n’abantu ku buryo bavaga ahantu hatandukanye, bakamusura, bakanatarama.
Murenzi avuga ko “Abazungu bari bazi ko bamuciriye kure y’iwe, babonye ntacyo bamutwaye usibye ko atari agitegeka ariko ubuzima bwiza yari abufite. Bafashe icyemezo cyo kumujyana muri Congo, bamuvanye hano mu 1940.’’
– Mbere yo koherezwa i Moba muri Zaïre, Musinga yarafunzwe
Nyuma y’umwaduko w’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1939, Musinga n’abambari be bagaruye icyizere ko Abadage nibatsinda, bazamusubiza ku butegetsi.
Ababiligi bakimenya ibyifuzo bya Musinga, bamwohereje i Moba mu cyahoze ari Zaïre [ubu ni RDC] tariki 18 Kamena 1940.
Ni inzira yamushaririye kuko yabanje gufungirwa ahantu hari igaraje y’abazungu. Amakuru avugwa ko yashyirwaga mu cyombo kikanga kugenda bigatuma afungwa.
Murenzi avuga ko igiye cyo kujyanwa kigeze hifashishijwe ubwato bwakoraga ingendo hagati ya Bukavu na Goma.
Ati “Batwaye Musinga ahitwa mu Rutabagire aho ubwato bwatsikaga [bwahagararaga], baramushoreye bamugezayo. Bahamugejeje bamushyira mu cyombo, baratsa, kiraka ariko nticyagenda.’’
Amateka avuga ko umunsi wa mbere cyanze kugenda, bamukuramo, basubira kugikanisha, bajya kumufungira mu ‘kagaraje kabaga ku muhanda neza’ [munsi y’ahari Vive Hotel] ariko ubu baragasenye hasigaye amabuye make.
Yakomeje ati “Bamufungiyemo, arahirirwa, araharara. Batubwira ko abazungu bamukubitaga. Mu gitondo bamusubije mu cyombo n’ubundi biranga, barongera bamufungira aho. Hari umuntu wababwiye ati ‘Ntabwo kiriya cyombo kizagenda nimutamunyaga iriya nkoni ye. Ngo yajyaga kujyamo akayishinga imusozi, agakandagira mu cyombo ntikigende. Barayimunyaze icyombo kiragenda. N’uko Musinga yavanywe mu Kinyaga, ajyanwa muri Congo Mbiligi.’’
Musinga yagejejwe i Moba, ahageze afungwa n’abaturage bakekaga ko ashaka kongera kwiyimika nk’Umwami ku butaka bwabo. Yarahagumye kugeza atanze ku wa 25 Ukuboza 1944.
Ntabwo icyamuhitanye kizwi neza gusa amateka avuga ko umugogo we watwawe n’Ababiligi ariko nta kibyemeza neza.
Musinga yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Mutara III Rudahigwa wari warize mu mashuri y’abazungu.
– Umushinga wo kuzura no gusazura igaraje Musinga yafungiwemo
Igaraje yafungiwemo Musinga yari iherereye hafi y’Ikiyaga cya Kivu, munsi ya Vive Hotel.
Twizeyimana Vincent, nyiri Vive Hotel, yabwiye IGIHE ko batekereje kuri gahunda yo kongera kubungabunga amateka y’aho Umwami Musinga yafungiwe.
Yagize ati “Twigeze tuganira n’ikigo gishinzwe ingoro ndangamuco mu Rwanda, baratubwira bati ‘mube mugenje gato, tubanze dukore inyigo natwe ku buryo icyo kintu kizaba gisobanutse’.’’
Yavuze ko iby’ingenzi babifite birimo “uko yari imeze icyo gihe’’ kuko nyuma yaje gusenywa.
Ati “Twakoze ubushakashatsi, tubona umuntu wari ufite ifoto yako muri icyo gihe. Ni yo tugiye gusanisha na yo kugira ngo izabe isa nk’uko yari imeze icyo gihe. Dufite umusaza umwe waduhaye amateka yahoo, wahabaye, wari utuye mu Rutabagire. Turi guteranya ibyo byose ngo dukore ikintu gifatika ku buryo watanga amateka yuzuye.’’
Abaturiye aho Musinga yanyuze n’aho yafungiwe bifuza ko amateka y’ubuzima bwe bwa nyuma yasigasirwa, akajya anasangizwa abandi.
Yuhi V Musinga wari ufite igisingizo cya Rugwizakurinda, ni umwe mu bami b’u Rwanda basuzuguwe bikabije, anasimbuka impfu nyinshi. Avuka kuri Kigeli Rwabugili na Nyirayuhi Kanjogera, ni umwe mu bana basaga 15 se yabyaranye n’abagore be 20. Yimye ingoma mu Ukuboza 1896 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 1931.
Amafoto na Video: Iraguha Jotham
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!