00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ubwami mu Rwanda bwatsindagiye igitinyiro cy’ubutwari binyuze mu ngabo

Yanditswe na Rutagungira Pierre Celestin
Kuya 14 February 2022 saa 03:56
Yasuwe :

Mu gisobanuro cyimbitse cy’ijambo intwari, ntihaburamo ubutabazi. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Intwari z’igihugu, Imidali n’Impeta by’ishimwe gisobanura intwari nk’umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugera ubwo bivuyemo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro.

Ibyo abikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye ntagamburuzwe n’amananiza.

Kuva kera uko ubumenyi bw’abantu bwakomezaga kwaguka, ni nako igisobanuro cy’ubutwari cyagukaga. Ingero ni nko mu Rwanda rwo hambere aho ingabo zabaga intwari zabaga ari izishe abanzi ku rugamba, zikarutanwa hagendewe ku ngano y’abanzi yivuganye.

Mbere y’uko izo ngamba zirema nyir’izina, habaga n’ibindi bikorwa bigamije gutegura intsinzi y’izo ngabo igihe zizaba ziteye.

Baragurizaga uwabaga umutasi w’umucengeri, akagira inshingano zo kubanza kujya mu gihugu bateganya gutera agatata ariko intego ari ukuhamena amaraso ye ngo azabatere umwaku batsindwe igihe Ingabo z’u Rwanda zizaba zabateye.

Mu gihe cyose umucengeri yoherezwaga agasohoza ubutumwa, Ingabo z’u Rwanda zaratsindaga akaba abaye ‘Umutabazi’ atyo.

Umutabazi ntabwo yabaga ari umuntu ubonetse wese. Yagombaga kuba akomoka mu muryango ukomeye ibwami nk’uko byagenze kwa Robwa rwa Nsoro ya Samembe .

Umutabazi w’umucengeri yabaga ari umuntu wiyemeza kuba igitambo, akemera kumenera amaraso ye mu gihugu cy’amahanga, agamije kurinda u Rwanda no kurwagura nk’uko Padiri Muzungu Bernardin yabyanditse mu gitabo cye yise “Le Patriotisme jusqu’au sang”.

Ibi byose bigaragaza gukomera kw’igikorwa cy’ubutabazi. Ntabwo ari ibintu bisanzwe kubona umwami yemera gutanga umwana we kandi n’umwana akabyemera.

Igikorwa rero cyari kigamije kugaragaza ugukomera ku rugamba bagiyemo. Ikindi, niba umwana w’umwami abaye igitambo, izindi ngabo nazo zasabwaga gukora iyo bwabaga ku kiguzi cyose bagatabarukana intsinzi.

Sekarongoro mwene Mukobanya wa Cyilima Rugwe, yagaragaje ubutwari budasanzwe ku rugamba ubwo Abanyoro bari bateye u Rwanda.

Yarwanye yivuye inyuma ariko baramukomeretsa mu gitero cy’i Musave na Rubungo. Bamurashe umwambi mu gahanga aranga akomeza kurwana abatera amaraso ye no ku Muganzacyaro.

Icyo gihe bamucyuye bazi ko yapfuye aza kuzanzamuka, bamusingiza ‘Mutabazi’ kuko yabaye inkomoko y’intsinzi yabo.

Ubutwari bushingiye ku butabazi bwongeye kugaragara ubwo Ruganzu Bwimba na mushiki we we Robwa ba Nsoro Samukondo bemeraga kwitanga.

Abapfumu bari baraguye ko Robwa nashyingirwa mu Gisaka, ingoma y’u Rwanda izaba irangiye kuko Kimenyi Musaya azabyarana na Robwa, uwo mwana akazafata ingoma y’u Rwanda akayomeka ku Gisaka.

Kimenyi yamaze kumenya ko Nsoro Samukondo afite umukobwa utagira uko asa witwa Robwa, yohereza abajya kumusaba.

Samukondo yibutse indagu aramwimana, yewe asiga anihanangirije umuhungu we Bwimba kutazahirahira ngo ashyingire mushiki we kwa Kimenyi.

Ruganzu Bwimba amaze kwima ingoma, Kimenyi yagarutse gusaba umugeni Umwami arabyanga biteza umwuka mubi ibwami kuko umugabekazi yari yashimye umukwe ngo na we agiye kubyarira ingoma ebyiri.

Bwimba abonye ikibazo gikomeye, yagishije inama mushiki we amubwira n’ibanga ryihishe muri ubwo bukwe, maze bombi banoza umugambi, ko natwita uwo mwana atazamubyara.

Baremeye ubukwe burataha, hadaciye iminsi Robwa arasama atumaho musaza we nk’uko bari barabyemeranijwe.

Kubera ko mu migenzo nyarwanda umukobwa atashoboraga gutabara wenyinye, ibwami bashatse uwo bazatabarana, indagu zerekana Nkorokombe wari nyirarume wa Robwa, undi arabyanga avuga ko arwaye ku buryo ‘yazanye amagara’ bityo ko atabariye u Rwanda ameze atyo yaruteza ibyago bikomeye.

Byakomeje kuzurungutana kugeza ubwo umwami ubwe yitabariye yicirwa kwa Kimenyi mu Gisaka.

Robwa amaze kumenya ko musaza we yaguye mu Gisaka aho yashatse, nubwo yari atwite yahise yinaga Rukurura (ingoma-ngabe y’i Gisaka) we n’umwana barapfa, imigambi y’Abanya-Gisaka yo kwigarurira u Rwanda ihera ityo.

Inkuru ncamake hifashishijwe video

Filime mbarankuru igaragaza ubutwari bwa Robwa watabariye u Rwanda ngo rutigarurirwa n'amahanga
Indangagaciro z'ubutwari mu Rwanda zahereye kera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages