U Rwanda narwo nkuko tubisoma mu gitabo cya Alex Kagame yise’ Inganji Karinga’ rwavukiye i Gasabo mu misozi mike ituwe n’imiryango y’abanyiginya ku nkombe za Muhazi. Aho niho Gihanga yabyariye abahungu batatu kuri Nyamususa nabo bororokamo imiryango migari yatuye u Rwanda irimo Abasindi babyawe na Musindi wa Kanyarwanda ka Gihanga na Nyamususa , hakabamo Abashambo babyarwa na Mushambo wa Kayandorwa ka Gihanga na Nyamususa n’Ahahondogo bakomoka kuri Kanyabugesera ka Gihanga na Nyamususa.
Ku ikubitiro Abanyiginya bigaruriye ‘u Buliza’ bwa Nkuba ya Nyabakonjo ku ngoma y’Umwami Mukobanya se wa Sekarongoro wari warakuranye amatwara yo kuvogera izindi mpugu bari baturanye, akayoborana ingabo na se (Cyirima Rugwe ).
Si mu Buliza gusa ,Mukobanya yongeye gutera Migina wa Burega na Kiyanza nawe wayoboraga mu Buliza, arongera atera Sambwe rya Cyabugimbi wayoboraga u Bumbogo n’u Busigi arabanesha .
Mukobanya uwo wadurumbanyije amahugu, yari mwene Cyilima Rugwe rwa Bwimba bwa Nsoro Samukondo ariwe Nsoro ya Samembe, nyina akaba Nyanguge ya Sagashya wo mu Bugufi.
Mukobanya yarongoye Nyabadaha umukobwa wa Ngoga ya Gihinira maze amubyaraho Sekarongoro wiswe Mibambwe Mutabazi. Mukobanya na se nibo bambutse Nyabarongo bwa mbere maze batera i Nduga y’Ababanda ari nabwo bwari ubwami bugari kandi bufite imiyoborere ifututse. Bwabumbiraga hamwe icyahoze ari Gitarama yose n’ibice bindi biherereye mu cyahoze ari Butare na Nyanza.
Bamaze gutera Nduga, bishe umwami waho Murinda. Bivugwa ko Mukobanya ari we wiyiciye Murinda akamutsinda mu Bihembe bya Rugalika. Yahise akomereza mu majyaruguru ya Marangara arabasakiza karahava.
Mukobanya na se rero bakiri mu Nduga nibwo Sekarongoro n’ingabo ze nyinshi bahabasanze baje kwishimira intsinzi hamwe kuko na we yari amaze gutsinda yishe Nkuba ya Nyabakonjo wari waracitse se ubwo yamuteraga. Ibiro byo kwishimira iyo ntsinzi byabereye mu Rwabashyashya (akagezi kari ahitwa mu Nkoto).
Nyuma ku ngoma ya Kigeli Mukobanya Abanyoro baje gutera u Rwanda bwa mbere maze Sekarongoro agahangana nabo birangira batsinzwe ariko bamurwara inzika.
Sekarongoro niwe wasimbuye se ku ngoma maze arongora Shetsa nyina wa Hondi na Gatambira waje kuba umutasi w’umucengeri mu Nduga na Gisanirwa Nyina wa Gahindiro.
Uyu mwami yubatse Umurwa we i Kigali ahitwa Bweramvura n’i Mbirima na Matuvu ho mu Bumbogo. Muri icyo gihe mu Bugesera hari himye Nsoro Sangano. Mu Nduga hari hari undi mwami wahimye witwaga Nkuba ya Sabugabo akaba sekuru wa Mashira.
Sekarongoro yari afite ingabo zitwaga Uburunga zikaba intwari kuko zatsinze mu Mulera, u Bukonya no mu Bugarura zifatanyije n’Imanga za Nsoro Sangano.
Mibambwe yaje gutera Nduga ya Nkuba, yoherezayo abacengeri benshi ari ko i Nduga iramunanira. Bivugwa ko haguye abacengeri batabarika ba Mibambwe,gusa biza kurangira atsinze Nkuba agwa ku Kinanira cya Ngoma na Nyagisozi ndetse n’abana be bose barahagwa harokoka umwe witwa Mashira ahungishirizwa mu Bugesera.
Mashira byaje gukomera mu buhungiro, yongera guhungira i Rwanda kwa Mibambwe, Mibambwe aramwakira kuko yari azi kuragura byabuze akagero maze Mibambwe aramuhaka, amuha ibikingi mu Nduga iwabo kugeza ubwo ayimuhaye yose ngo ayibere umutware atazi ko ari iwabo.
Mashira amaze kugera mu Nduga kwa se, yaje kongera kuyigarurira asubukura ubwami bwaho, intambara zongera kurota hagati y’u Rwanda na Nduga.
Incamake y’inkuru mu mashusho



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!