Ku ngoma ya Kigeli I Mukobanya, se wa Mutabazi Abanyoro bagabye igitero ku Rwanda ariko ntibabasha gutsinda. Ubwa kabiri Abanyoro bagabye igitero Mutabazi ari we Mwami w’u Rwanda. Umwami yabonye ko u Rwanda rusumbirijwe, afata umwanzuro ukomeye wo guhunga ariko agahungana n’Abanyarwanda bose igihugu kigasigaramo ubusa.
Yabikoze nyuma y’uko yitabaje abami b’abaturanyi b’i Gisaka, u Bugesera na Nduga ngo bamutabare bakamwigarika.
Imitegurirwe y’igitero cya kabiri cy’Abanyoro bagabye ku Rwanda, cyari mu rwego rwo hejuru kuruta mbere, bikaba byaratewe n’uko abami bari bakirimo ( uw’u Rwanda n’u w’u Bunyoro) bose barwanye icya mbere ari Ibikomangoma by’ibihugu byabo, kandi bacyigaragajemo gukotana gukabije.
Cwa rya Nyabwongo watwaye u Bunyoro nyuma y’itanga rya se Nyabwongo Buhemu, yaje mu gitero cya mbere atwaranye na se, arwana bikabije, ariko aratsindwa kugeza n’ubwo hashiriye Abanyoro benshi na se agwa mu nzira arimo ataha. Icyo gitero batsinzwemo, hakwagwa n’Abanyoro benshi, ni cyo cyakabuye uburakari bwinshi bwatumye Cwa Cwamwali ategura igitero cya Kabiri cy’Abanyoro mu rwego rwo kwihimura.
Mibambwe Sekarongoro abonye ko asumbirijwe, kandi u Rwanda rwe rushobora gusibama, yahisemo guhunga, ahungana n’Ingabo ze, abaturage ndetse n’amatungo yabo, berekeza i Bunyabungo (mu Ntara ya Kivu y’epfo ) bwa Mulira Muhoyo wari ku ngoma muri ibyo bihe, amutuza mu Murwa Mukuru w’u Bunyabungo, ari wo Rusozi ( Bukavu y’ubu) abandi Banyarwanda, batura ku nkengero z’umugezi wa Rusizi.
Ubwo Abanyoro baraje basanga Sekarongoro yagiye kera, bayogoza igihugu, batwara Inka nkeya zishaje zahasigaye, barazinyaga, bateye Kimenyi Shumbusho w’ i Gisaka, ariko ntibyakomera, batera u Bugesera, Umwami Sangano w’u Bugesera baramufata baramuboha baramujyana ngo ajye kubereka aho Umuturanyi we Sekarongoro yagiye, nuko bafata urwo rugendo kugeza aho bagereye mu Kinyaga aho bari bitegeye ingabo za Sekarongoro, Sangano w’u Bugesera bahita bamwica.
Abanyoro bamaze imyaka ine bidegembya ku butaka bw’u Rwanda, Sekarongoro n’abaturage be barahunze. Abanyoro bakomeje gukambika hafi y’ingabo za Sekarongoro n’abaturage be.
Umunsi umwe ari ku mugoroba, Abanyarwanda bize ubucakura bwo gusambura amazu y’ibyatsi yari hafi aho, banahira n’ibindi ahari habazengurutse, Abanyarwanda batangira kugenda banyonyomba bigendera nk’abahunze, nyamara barimo kuzenguruka ingando z’Abanyoro, mu rwego rwo kurema igico cyo kubata hagati.
Abanyoro aho bakambitse bategereje gukoma imbarutso ngo rwambikane bashya ubwoba batangira guhunga batazi n’iyo bajya, kuko ako karere batari bakamenyereye. Umunyoro uhunze kubera ubwoba bw’ikome ry’umuriro yabonaga, akiroha mu muheto w’ingabo z’u Rwanda.
Uwo munsi ingabo z’u Rwanda zica Abanyoro umusubizo, igitinyiro bashakaga muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kiyoyoka burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!