%PDF-1.4 %âãÏÓ #tlhkpln# Ubupfumu no kuraguza mu Banyarwanda mu isura nshya - IGIHE.com
00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubupfumu no kuraguza mu Banyarwanda mu isura nshya

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 20 August 2022 saa 02:07
Yasuwe :

Mu muco n’amateka y’u Rwanda, habagaho umuhango wo kuragura no kuraguza, ukaba umwihariko wakorwaga n’abareba kure bitaga “Abapfumu”.

Ni umuhango wafatiye igihugu runini ariko ugenda uteshwa agaciro uko abanyamadini bagenda barushaho gucengerwa n’umuco mushya w’imyemerere.

Nubwo ibyo byabayeho ariko uko iminsi irushaho kugenda yicuma, usanga uwo muco urimo kugenda ugaruka ndetse ugasanga ari bwo ufitiwe inyota kuruta mu bihe byo hambere.

Cyane cyane bigaragara mu bakiri bato ariko ugakorwa mu isura nshya kimwe no kuwita amazina mashya mu rwego rwo kuyobya uburari ngo hato batitwa abapagani bihambira ku mihango n’imigenzo ya kera kandi barakisitutse.

Aha akaba ariho tugiye kurebera hamwe imiterere y’ubupfumu mu bihe byo hambere ndetse tuze no kunaga akajisho aho ubw’ubu buhagaze ugereranyije n’umwimerere bwahanganywe.

Ubupfumu mu bihe byo hambere

Kuraguza ni ibikorwa byakorwaga n’Abanyarwanda mbere yo kugira icyo bakora cyose ngo bamenye niba bazagira intsinzi.

Kuraguza no kuragura kw’Abanyarwanda ntabwo bwari ukuyoba cyangwa se ibikorwa by’ubujiji nk’uko benshi babyibwira.

Cyari igikorwa kigaragaza ko Abanyarwanda biyitagaho, bifuza kumenya uko bahagaze, kumenya icyerekezo cy’aho bifuza kugera, ahazaza h’igihugu cyabo n’ibindi.

Abapfumu ni bo babarwaga nk’abarebakure b’igihugu, ni bo bagombaga guhanuzwa, babaga bazwi mu gihugu.

Ubupfumu bwari uburebakure no gupfumura ukageza ijisho aho iry’abandi ritagera.

Umwuga w’ubupfumu wari uw’ikirenga ku gihugu ku buryo abawubagamo babaga bubashywe by’ikirenga kugera no ku mwami nyirigihugu ku buryo hari n’abashakaga icyubahiro n’indonke bakaba bawiyitirira babihanirwaga ndetse bikomeye kugeza no ku gihano cy’urupfu.

Ibyo kandi si n’igitangaza cyane kuko no mu Bayahudi bagirwa icyitegererezo mu by’iyobokamana bagiraga abarebakure bakabahanuza mu kumenya ahazaza habo n’ibyabo.

Kimwe no mu Rwanda, abo bose abami n’abatware n’abandi benegihugu bajyaga kubabaza iby’ahazaza habo n’icyo Imana ibifuzaho ko bayikorera.

Abahanuzi babifashishaga mu kumenya uko ibitero bagabaga mu mahanga bizagenda n’ibindi. Muri make, abapfumu bo mu Rwanda rwo hambere ni inyito yakoreshwaga ku barebakure bo mu Rwanda, mu gihe mu nyito-nkirisitu bitwa abahanuzi.

Abanyarwanda iyo bajyaga gukora igikorwa icyo ari cyo cyose nko guhiga, kujya ku rugamba, gukora ubukwe cyangwa iyo bagiraga ikibazo kibakomereye bagombaga kubiraguriza kugira ngo bamenye niba bizatungana cyangwa se niba bitazatungana birimo inzitizi, bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugira ngo bizatungane ari byo bitaga guhabwa intsinzi.

Aha akaba ari na ho umuntu ashobora kwibaza niba buri munyarwanda wese yarashoboraga kujya kuraguza cyangwa se we akaba yaragura.

Igisubizo ni yego. Kuragura ni umuco w’uburebakure Abanyarwanda bose basangiye. Nta munyarwanda utari umurebakure ahubwo ijanisha ry’ubwo burebakure ni ryo ritangana.

Umwe ashobora kugira 10%, undi akagira 40%, undi akaba afite 80%. Ufite ingano nini y’uburebakure, ni we ufata icyemezo cyo gutangaza ko ashobora kuragurira buri wese kandi bihanitse.

Buri Munyarwandrwanda wese ashobora kuragurira mugenzi we bijyanye n’urwego arimo rw’uburebakure.

Mu muhango wo kuraguza no kuragura hifashishwaga ibintu bitandukanye bitewe n’urwego umuntu arimo, icyo baraguriza n’ibindi.

Ibyifashishwa baragura

Kuragura inka

Umwami ni we wenyine baraguriraga bakoresheje inka, impamvu ni uko inka zose zo mu gihugu aba ari iz’umwami, umwami ni we wazanaga inka mu Rwanda, kuko ni yo zabaga icyorezo cyazirimbuye, yeguraga umuheto we akajya kuzinyaga amahanga, zigasubira mu Rwanda.

Kuragura inkoko

Yakoreshwaga mu kuraguriza umugeni, inkoko yakoreshwaga yabaga ari umushwi, yaba uw’isake cyangwa inkokokazi.

Kuragura intama

Yaragurirwaga cyane cyane abatunzi n’ibikomangoma n’abatware n’imfura z’ibwami.

Kuragura amavuta

Amavuta yakoreshwaga n’undi muntu wese w’umutunzi w’inka; yakoreshwaga cyane cyane mu kuraguriza ikibanza n’amatungo.

Kuragura urugimbu

Urugimbu rwakoreshwaga n’undi muntu wese w’umutunzi w’inka. Inyama y’urugimbu bakoreshaga ni urw’inka cyangwa urw’intama ndetse n’urw’ihene.

Kuragura inzuzi

Inzuzi zakoreshwaga mu kuraguriza umugeni, inzuzi ni amagufwa babaza y’ikimasa babaga baterekereje.

Kuragura umutwe

Byakoreshwaga n’uwari we wese, umupfumu waraguzaga umutwe yabaga ari umuntu uzi gukeka, akagereranya akurikije ibyo abona n’ibyo yumva k’uwo aragurira, akabivugamo indagu.

Kuragura igikondo

Ni uburyo bakoreshaga baragurisha imbehe yaramvuwe mu giti cy’umuko
Kuragura uburo n’inzuzi

Ni uburyo bwakoreshwaga n’abaturage baciriritse kuko buhendutse

Ubupfumu mu bihe bya none

Mu mpera z’ikinyejana cya 19, nibwo hagaragaye inkubiri y’uko abantu benshi bazamukanye inyota yo kubaza abarebakure.

Nubwo iyo nyota yari irembeje benshi, wasangaga n’abafite iyo mpano babikora rwihishwa ku bwo gutinya abanyamadini badutse mu gihugu.

Aha ni ho benshi bagiye baca undi muvuno wo kuragura no kuraguza mu bundi buryo aho babikora mu izina rya Yesu mu gihe abo mu Rwanda rwo hambere babikoraga mu izina ry’abakurambere.

Nubwo benshi bagaragaza ko kuraguza no kuragura ari ibikorwa bya gipagani, usanga ahubwo ari bwo ubupfumu bwafashe indi ntera kandi abo babuhakana akaba ari bo barushaho gukataza mu kubukora.

Abasore n’inkumi, urubyiruko n’abakuze bibumbiye muri ayo madini, usanga kenshi aribo bafite inyota y’igikatu yo kuragura no kuraguza. Aho babikorana n’abakuru b’abadini yabo mu bo batoranyije biyita abahanuzi aho usanga ababikora mu buryo bwa gakondo ari bake cyane.

Aho ni ho usanga umuvundo w’abantu bahurira mu biterane babaza abahanuzi babo ibintu bimwe na bimwe aho bagira bati “Imana yakumbwiyeho iki, Imana iranteganyiriza iki, ndebera niba mu rugendo rwanjye harimo ihirwe, nyingingira Imana inyiteho n’ibindi.” Nuko abo bahanuzi babo nabo bagashyiramo agatege maze si ukubahanurira kakahava!

Nubwo bitwikira izina rya Yesu bakaragura cyangwa se bagasengera abantu bagakira, ariko usanga myinshi mu migenzo bakoresha n’ubundi bayihaha mu muco gakondo w’uburebakure bw’abatuboneye iryo mu museso.

Iyo batongera umuntu mu masengesho birimo no gutokesha, usanga bisa neza n’imitongero ikorwa mu buvuzi gakondo bwa Kinyarwanda.

Buriya haramutse hakozwe n’ubushakashatsi kuri bariya badukanye ubupfumu bwa gukirisitu, ushobora gusanga n’ubundi baba bakomoka mu bakurambere bari basanzwe n’ubundi ari abapfumu bo mu bihe byo ha mbere, abandi bakaba baragiye kubicirira ahandi babitunze.

Ikikubwira ko ubupfumu bwazutse mu mitima y’Abanyarwanda, ni uko n’ubundi, umupfumu-mukirisitu ari we ushinga idini rikagira abayoboke benshi, akaririmbwa nk’umunyabitangaza w’agahano ku buryo nta gushidkanya insengero zabaye ibitaro by’abarwayi bababa bashikiye abo bapfumu-bakirisitu.

Isano abapfumu-bakirisitu n’abapfumu ba gakondo, ni uko bose bahurira ku guhabwa ituro ry’ibyo baba bakoze. Ariko bagatandukanywa n’uko abapfumu ba gakondo nta kiguzi bagusaba ngo bakuragurire kuko ari ko umwuga wabo wagenwe n’umurage nyarwanda, usibye kunyurwa n’ibyo bakwamururiye, ubundi ukazazana ituro rishyitse.

Ariko Abapfumu b’ubu biganjemo abapumu-bakirisitu, usanga mubanza kujya mu biciro mbere yo kugira icyo bagukorera kugeza n’aho kugusengera ukazahirwa ubanza kubyishyura.

Ubupfumu bwo mu Rwanda rwo ha mbere wari umwuga ushyira mbere gukiza umunyarwanda ibishaka kumwunama hejuru, mu gihe ababikora kuri ubu babihinduye ubucuruzi.

Kenshi na kenshi ugasanga haniganjemo abatekamitwe babeshya mu bihe byo hambere nta wahirahiraga ngo abe yakwiyitiria ubupfumu atabufite kuko i bwami bamugwaga nabi.

Yewe! Nta funi, nta mujyojyo, burya byose ni amasuka ahinga! Ari abahanuzi bakorera mu idni, ari abapfumu b’uburyo gakondo, bose umwuga wabo ni uw’uburebakure basangiye, ni abapfumu bagombye kwemerana kuko intego ari ugukorera Abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages