Munyaga y’Abakemba ifite amateka yihariye hano mu Rwanda harimo kuba harabereye Umuganura wa nyuma mu gihe cy’Abami aho wizihirijwe mu 1888 ku ngoma y’Umwami Kigeli wa IV Rwabugili, hari ingabo z’Abakemba zizwi mu mateka y’u Rwanda nk’izari zikomeye cyane kuko zari ku nkiko z’igihugu.
IGIHE yatembereye muri uyu Murenge wihariwe n’ibikorwa by’ubuhinzi muri iki gihe, tuganira n’abahatuye ndetse n’abayobozi badusangiza amateka yaho.
Ni ho hizihirijwe umuganura bwa nyuma
Umwami Kigeli IV Rwabugiri ni we wizihije umuganura bwa nyuma mu 1888, aho yawizihirije mu rugo rwe rwabaga muri Munyaga. Kuri ubu imbuga yizihirijweho uyu muganura hubatswe agasoko gato gafasha abaturage guhahirana.
Hagaragara ibimenyetso mpamya by’urugerero
Mu mpinga ya Munyaga ahitwa i Nkamba, ni ho habaye urugerero rwa mbere rw’ingabo z’u Rwanda zarindaga inkiko z’Igihugu. Urwo rugerero rwatangiye kuva ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka, kuko ibihugu byari bituranye n’u Rwanda birimo i Gisaka mu Burasirazuba, Ndorwa mu Majyaruguru, u Burundi n’u Bugesera mu Majyepfo, bitaciraga u Rwanda akari urutega, ndetse byari byaranogeje umugambi wo kuzarwigarurira.
Umwami Cyilima II Rujugira amaze kwima ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 17, yahise afata ingamba zo gukoma uwo mugambi mu nkokora; aca iteka ritegeka imitwe y’ingabo kujya ku rugerero zikarinda inkiko z’u Rwanda ku buryo buhoraho.
Muri icyo gihe kandi ni ho Rujugira yavuze ngo “u Rwanda ruratera ntiruterwa”, imvugo benshi bacyibuka kugeza magingo aya. Ku ikubitiro, Rujugira yohereje ingabo zo mu mutwe w’Abakemba zishinga ibirindiro mu mpinga ya Munyaga, aho zari zitegeye neza igice kinini cy’i Gisaka.
Muri ibyo bice zabagamo hagaragara ibimenyetso birimo agatyazamacumu ari na ho umutwe w’ingabo uzwi nk’Abakemba watyarizaga amacumu ndetse hakanagaraga ahantu ku rutare bayanyuzaga bareba neza ko koko atyaye.
Hirya hato ahubatse isoko, higeze kuba inzu y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa yari yarubakiwe n’Ababiligi, iyo nzu yaje gusaza ku buryo kuri ubu hasigaye itafari rimwe.
Ivubiro rya Rwabugiri ryakoreshwaga mu gutanga imvura
Muri uyu Murenge hagaragara agace kari karimo amasoko y’amazi hakikijwe n’ibiti, rikaba ryari ivubiro ry’Umwami Kigeli IV Rwabugiri rikaba ryarakoreshwaga mu gutanga amazi ku baturage ndetse rikanakoreshwa mu gihe babaga barabuze imvura bashaka ko iboneka.
Mukamurangira Stephanie ufite imyaka 82, yavuze ko iri vubiro ryari iry’Umwami Kigeli IV Rwabugiri, ngo ryabahaga amazi mu gihe cy’impeshyi, rikagira amasoko menshi yahaga amazi imigezi irimo Kankana, Kafenge, Gatare ndetse na Rwamarembo.
Ati “Habaga amasoko adudubiza no mu mpeshyi noneho mu gihe imvura yabaga idahari hakaba ari ho tuvoma, ubu rero bahateye ibiti by’inturusu bituma amasoko akama. N’abazungu b’Ababiligi bari batuye hano ayo mazi barayakoresheje.”
Mukamurangira avuga ko iri vubiro ryatangiye gukama mu 1957 ubwo Abanyarwanda benshi batangiraga guhunga abantu bakahatera inturusu nyinshi.
Karenzi Evariste ufite imyaka 96, avuga ko ivubiro rya Munyaga arizi ari ingaragu. Yavuze ko amazi yari ahari yadudubizaga hejuru akavomwaho n’abaturage rimwe na rimwe. Yavuze ko bakundaga kuryitirira umugore witwaga Nyirambabazi wari umuvubyi.
Umukozi w’Inteko y’Umuco ushinzwe kubungabunga ahantu ndangamurage, Nturo Chaste, yavuze ko ibi bice bikungahaye ku mateka y’Igihugu abakiri bato bakwiriye kubyigiramo ubutwari bw’Abanyarwanda bo hambere bakomeye ku gihugu bakirinda ko kigarurirwa n’amahanga.
Yasabye abakiri bato kandi kurangwa n’umuco wo kurwanirira igihugu no kwifuza ko iterambere kigezeho ryasigasirwa ahubwo bagaharanira ko rikomeza kwiyongera.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!