00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane mu Bigabiro bya Rwamagana na Munyaga, ahabereye Umuganura wa nyuma ku bw’Abami (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 August 2024 saa 03:43
Yasuwe :

Ikaze mu bigabiro by’Abami biherereye muri Rwamagana na Munyaga ahabereye ibikorwa by’Umuganura bya nyuma ku gihe cy’Abami ubwo bategekaga u Rwanda, kuri ubu ni mu Karere ka Rwamagana mu mirenge ya Kigabiro na Munyaga.

IGIHE yasuye ibi bice yaba Ibigabiro bya Kigabiro ndetse n’Ibigabiro bya Munyaga, aha hakaba ari hamwe mu hizihirijwe Umuganura bwa nyuma n’Umwami Kigeri wa IV Rwabugiri.

Mu Bigabiro bya Rwamagana

Aha ni mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kibabiro, ahahoze urugo rw’Umwami Kigeri IV Rwabugiri. Aha niho yarongoreye umugore witwaga Nyirandatabura wa Sendirima, babyaranye umuhungu witwaga Sharangabo wari utuye i Mwulire hakurya gato ya Rwamagana.

Igihe umudage Von Gotzen n’abari bamuherekeje bageraga mu Rwanda muri Gicurasi 1894, Sharangabo uwo ni we wabakiriye i Rwamagana aho mu Bigabiro abasohoza kwa se Rwabugiri wari uri mu rugo rwe rw’i Kageyo mu Kingogo, ubu ni mu karere ka Ngororero.

Muri urwo rugo rw’i Rwamagana kandi ni ho Rwabugiri yizihirije imihango y’Umuganura wo mu mwaka wa 1886. Aho rwahoze, icyo gihe hari mu Buganza bw’epfo, ubu ni mu Mudugudu wa Bigabiro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umukozi w’Inteko y’Umuco ushinzwe kubungabunga ahantu ndangamurage, Nturo Chaste, yavuze ko muri aka gace hahoze ibigabiro byinshi ariko biza gutemwa ubwo hatwikwagwa amatafari yo kubaka Kiliziya Gatolika ya Rwamagana.

Yavuze ko mu biti byabonekaga ku rugo rw’Umwami harimo umuvumu n’umuko akaba ari nabyo na n’ubu bikigaragara ahantu hose hagiye haba urugo rw’Umwami.

Munyaga, umusozi wabereyeho umuganura bwa nyuma

Uyu musozi wa Munyaga kuri ubu ni mu Murenge wa Munyaga uri ku nkengero z’aho u Rwanda rwagabaniraga n’igihugu cy’i Gisaka mbere y’uko rukigarurira ku ngoma ya Mutara III Rwogera, mu kinyejana cya 19.

Mu mpinga ya Munyaga ahitwa mu Nkamba, ni ho habaye urugerero rwa mbere rw’ingabo z’u Rwanda zarindaga inkiko z’Igihugu.

Urwo rugerero rwatangiye kuva ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka, kuko ibihugu byari bituranye n’u Rwanda birimo i Gisaka mu Burasirazuba, Ndorwa mu Majyaruguru, u Burundi n’u Bugesera mu Majyepfo, ntibyaciraga u Rwanda akari urutega, ndetse byari byaranogeje umugambi wo kuzarwigarurira.

Umwami Cyilima II Rujugira amaze kwima ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 17, yahise afata ingamba zo gukoma uwo mugambi mu nkokora; aca iteka ritegeka imitwe y’ingabo kujya ku rugerero zikarinda inkiko z’u Rwanda ku buryo buhoraho.

Muri icyo gihe kandi ni ho Rujugira yavuze ngo “u Rwanda ruratera ntiruterwa”, imvugo benshi bakibuka kugeza magingo aya. Ku ikubitiro, Rujugira yohereje ingabo zo mu mutwe w’Abakemba zishinga ibirindiro mu mpinga ya Munyaga, aho zari zitegeye neza igice kinini cy’i Gisaka.

Abakemba bagumye kuri urwo rugerero rw’i Munyaga ku buryo bwa burundu kuko bari bimukanye n’inka ndetse n’imiryango yabo. Muri iyo mpinga ya Munyaga kandi, Umwami Kigeri IV Rwabugiri na we yaje kuhubaka urugo, ndetse arwizihirizamo imihango y’Umuganura mu mwaka wa 1888 uyu ukaba n’Umuganura wa nyuma wabayeho mu gihe cy’Ubwami.

Aho urwo rugo rwari ruri ubu ni mu Mudugudu wa Kigabiro Akagari ka Kaduha mu Muurenge wa Munyaga.

Nturo Chaste yavuze ko Abanyarwanda b’iki gihe icyo bakwigira kuri aya mateka ari uguha agaciro umurage w’Igihugu, kuko nyuma y’ibi bikorwa usanga ariho havuye ubutwari bw’Abanyarwanda.

Ati “ Kuba dufite ahantu tuvuga ngo Umwami yigeze gutura, ibimenyetso bya nyuma tuhasigaranye ni ibi, uwo ni umurage wacu urimo gukunda igihugu no kugirira ishyaka igihugu nyuma y’ibigabiro haba hari izina ry’Umwami. Nyuma y’Umwami haba hari ibikorwa yagiye akorera igihugu bigaragazwa n’ibigwi bye.”

Kigeri IV Rwabugiri ngo ni we mwami wizihije ibikorwa byinshi by’Umuganura ari na we mwami wa nyuma wawizihije muri ibi bice mu 1886 ndetse no mu 1888.

Ku musozi wa Munyaga mu gace kabereyemo Umuganura bwa nyuma, hari kubakwa insengero n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye
Mu Bigabiro dusangamo ibiti by'umuko n'umuvumu ndetse biba byaramezemo ibindi biti by'imihamuro
Kimwe mu giti kimaze igihe kinini cyane muri aka gace ka Munyaga
Iki giti cy'umuko bivugwa ko ari icya kera ariko ko gikura cyirondereza
Ibi biti bimaze imyaka myinshi abakuze babibona bavuze ko bimaze igihe kinini cyane

Amafoto: Ingabire Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .