Ni urutare rufite hegitari zenda kuba ebyiri ndetse uhagaze mu bice byinshi by’Akarere ka Gatsibo uba urwitegeye. Rwitiriwe Ngarama ndetse n’umurenge ruherereyemo witwa Ngarama, Akagari ka Ngarama, mu Mudugudu w’Ibare.
Kuri uru rutare hagaragara bimwe mu bintu bitangaje birimo ingoma ebyiri, ndetse n’ibimenyetso byasizwe n’Umwami Ruganzu II Ndoli wamenyekanye cyane ku gusiga ibirango muri buri gace yarambagiyemo.
Umusaza Rugero Pascal utuye impande y’uru rutare aganira na IGIHE yasobanuye ko rubumbatiye amateka akomeye kuko Ngarama yahiciye igisiga cyatumaga amaturo atagera ku rugo rw’umwami rwari i Gatsibo.
Ati “Ngarama yagitsinze [igisiga] kuri uru rutare, inzira zirongera ziba nyabagendwa kuko umwanzi yari amukuyeho, amaturo atangira kuzamuka ajya i Gatsibo. Ngarama bamugororeye aka gasozi kose, ni nayo mpamvu bahitiriye Ngarama.”
Kuri uru rutare hari n’ibimenyetso byasizwe n’Umwami Ruganzu II Ndoli wahageze akarasa umwambi ahitwa Nyankokoma mu Karere ka Gicumbi, ndetse ngo aho hantu hahise hacika ubuvumo.
Magingo aya, uru rutare urusangaho abantu benshi biganjemo abasore n’inkumi bahicaye, nubwo abahatuye bahamya ko hakorerwa ibyaha by’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.
Abaturage b’i Ngarama bavuga mu bihe byose iyo abantu bakoze ubukwe cyangwa ibindi birori babanza kuhifotoreza, bityo ngo akarere gakwiye kuhabyaza umusaruro hakanatanga akazi ku bajya kuhirirwa.
Umusaza Mutagombwa Sylvère ati “Uwahashyira nk’akantu k’agahoteli abantu baza bakaruhukiramo bakagira n’ukuntu bashyiraho abantu bazajya bahakora isuku kuko hari igihe usanga abana bahangije, hakagendwa rwose haba heza cyane.”


Video: Irakoze Excellent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!