Ku wa 14 Werurwe 2020 mu masaha y’igitondo, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere ufite ibimenyetso by’icyorezo cya Coronavirus cyari kiri gusya kitanzitse mu mfuruka zose z’isi.
Uwo ni umugabo w’Umuhinde wari wavuye i Mumbai ku wa 08 Werurwe, ariko agera mu Rwanda nta kimenyetso na kimwe cya COVID-19 agaragaza kugeza ku wa 13 uko kwezi ubwo yumvaga atameze neza akihutira kwijyana kwa muganga.
Ibikorwa byo gushakisha abahuye na we byahise bitangira, abantu bashishikarizwa gukurikiza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo zirimo gukaraba intoki kenshi n’isabune, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa no gutanga amakuru ku muntu wese wagaragaza ibimenyetso.
U Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo COVID-19 idakwirakwira ku rugero rwo hejuru cyangwa igahitana abantu benshi binyuze mu ngamba zo gushyira mu kato abagaragaje ibimenyetso, gahunda nka Guma mu Karere, Guma mu Rugo n’izindi zirimo gufunga amashuri n’insengero, amasoko n’ahandi hahurira abantu benshi.
Hashyizweho amasaha yo gutaha ku bantu bakoraga ibikorwa birimo ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibindi bifitiye inyungu z’ibanze abaturage, abarenze kuri ayo masaha bagahanishwa ibihano bitandukanye birimo no kurazwa muri stade bakigishwa bakabona guhabwa uburenganzira bwo gutaha.
U Rwanda kandi rwihutiye gushaka uburyo rwabonera vuba inkingo abaturage barwo bagakingirwa, ibintu byatanze umusaruro ufatika ugereranyije n’uko byagenze mu bindi bice by’Isi.
Kugeza muri Werurwe 2023, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, yagaragazaga ko mu Rwanda abamaze guhitanwa na COVID-19 ari 1.468 mu bagera ku 133.172 bayanduye, mu gihe abantu bagera kuri 10.091.151 barimo abana 1.088.318 bafite hagati y’imyaka itanu na 11 bari bamaze guhabwa nibura doze ebyiri z’urukingo.
Byari ibihe bibi abantu badateze gukumbura na rimwe na cyane ko byasize bamwe babuze ababo, abandi babura akazi mu gihe abandi byasize banegekajwe n’iki cyorezo cyakangaranyije Isi.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!