Umusozi wa Nzega uherereye mu Karere ka Nyamagabe ubu ni mu Murenge wa Gasaka, aho Umunyamakuru wa IGIHE yerekeje ngo aganire n’abahatuye kuva mbere, ku nkomoko y’iyo mvugo.
Abantu b’ingeri zinyuranye yasanze mu gasantere ka Gasaka munsi y’uwo musozi bavuze ko batazi neza inkomoko y’iyo mvugo ariko baracishiriza bakavuga aho bumvise yaturutse.
Mukarwemera Penina, umukecuru wavukiye mu Murenge wa Kigeme uhana imbibi n’uwa Gasaka yashakiyemo mu mwaka wa 1953, avuga ko na we yumvanaga ababyeyi be iyo mvugo bakaba ari na bo bamusobanuriye inkomoko yayo.
Yagize ati “Hano hahoze hitwaga i Nzega kuva kera kubera umusozi uhari wahitiriwe; navutse mbisanga kandi narahagendaga nzanye amata mu Barabu bari bahatuye nkaza no mu isoko rikomeye ryari rihari, kuri ubu rero hari Umudugudu wa Nzega n’Akagari ka Nzega”.
Akomeza avuga ko imvugo “ Yakubitiwe ahareba i Nzega” ifitanye isano n’uburaya bwakorwaga n’abakobwa muri ako gasantere bakurikiye amafaranga yakomokaga ku bucuruzi bw’ikawa, amata ndetse n’amaduka y’Abarabu akomeye yari hepfo yaho gato.
Ati “Abantu bazanaga ikawa kuzigurisha mu Barabu bakabaha amafaranga; hari n’indaya wa mugabo umaze kugurisha ikawa akararana na zo zikayamukuramo kuko abenshi bajyaga mu ndaya bamaze gusinda, bugacya bavuga ngo ya mafaranga indaya zayajyanye, ‘nakubitiwe ahareba i Nzega’; ni aho imvugo yaturutse bikwira bityo.”
Mukarwemera avuga ko mu gihe yari akiri inkumi iyo mvugo yakomeje gukoreshwa, abagabo bakabivuga nk’ikintu baziranyeho bagaraza ibyababayeho (ko bagiye kugura indaya zikabiba amafaranga), hakaba n’abarikoresha basa n’abaninura umugabo babonye atishimye.
Ati “No mu mwaka wa 1963 bari bakibivuga cyane, njyewe nakoreraga abazungu ku Kigeme ariko na hano narahazaga kurema isoko no kugura imyenda mu maduka y’Abarabu. Hari ubwo rero abagabo na bo babivugaga bari kuninura mugenzi wabo babona yarakaye bakamuvugiraho ngo mumureke yakubitiwe ahareba i Nzega bashaka kumuvugiraho ko yagiye mu ndaya ziramwiba”.
Amaduka y’Abarabu i Nzega yabaye amotongo
Mukarwemera avuga ko mbere y’umwaka wa 1963 agasantere ka Gasaka kari gashyushye kubera isoko ryari rihari n’amaduka y’Abarabu ariko kuri ubu hasa n’ahakonje kuko nta bikorwa bikomeye bicyihakorerwa.
Avuga ko nubwo amazu yari ahari yari yubakishije ibyatsi hari hashyushye kubera ibikorwa by’ubucuruzi byahabonekaga.
Ati “Ubu hasigaye hakonje kuko isoko baryimuriye mu Mujyi wa Nyamagabe, amazu y’Abarabu yo yabaye amatongo kuko kuva bahunga mu bwicanyi bwabaye mu 1963 ntabwo bongeye kugaruka. Kuva ubwo hatangiye kuba amatongo kugeza na n’ubu ni inzu zihagaze ziri gusenyuka; ni amatongo, yewe n’izo ndaya ntazikiba ino kuko habaye mu cyaro”.
Uyu mukecuru avuga ko isoko rya Gasaka ryabagamo ibintu byose byiganjemo ibyo kurya n’ ibyo kunywa na ho amaduka y’Abarabu akabamo imyambaro, umunyu, ikawa, amata n’ibyo kurya bituruka mu nganda.



















TANGA IGITEKEREZO