Umunyarwanda yarateruye ati “Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.” Ukigera mu Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda uhita wakiranwa urugwiro n’abakozi bashinzwe gutembereza abantu banabasobanurira ibikoresho ndangamateka bihari.
Iyi ni ingingo ahari isanzwe kuko serivisi iri mu byashyizwemo imbaraga mu Rwanda. Mu gice kibanza utaratangira gusura ibyo bikoresho nyirizina uhita usogongera ku bikoresho n’imitako ibereye ijisho igaragaza ubwiza bw’u Rwanda.
Iyi ngoro nini mu Ngoro Ndangamurage umunani za Leta, ibitse ibintu bifatika ibihumbi 15, hakabamo n’ibindi bikubiye mu majwi n’amashusho.
Inteko y’Ururimi n’Umuco itangaza ko abantu barenga ibihumbi 30 ari bo basura iyi ngoro ku mwaka, nubwo mbere y’Icyorezo cya Covid-19 yagezaga ku bantu ibihumbi 50.
Abahasura barimo ingeri zinyuranye. Ni urubyiruko rwo mu mashuri rujya kwiga amateka y’u Rwanda, abakuru n’abashakashatsi ku mateka.
Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ushinzwe Amateka Ashingiye ku Bisigaratongo, Ntagwabira André yabwiye IGIHE ko iyi Ngoro yifashishwa na buri wese ushaka kugira icyo yandika ku mateka y’u Rwanda.
Ati “Ntiwakora ubushakashatsi cyane cyane nko ku muco w’u Rwanda udasuye iyi Ngoro ngo uvuge ko wabuvuye imuzi. Kuko aha hagaragaramo ibikoresho byinshi bigaragaza umuco n’amateka by’Abanyarwanda noneho washaka kujya mu mateka ya kure ugasanga harimo n’ibisigaratongo.”
Ibisigaratongo ni ibikoresho byakoreshejwe n’abantu bo hambere cyane udashobora gukura mu bantu, bikaba biboneka mu butaka gusa.
Mu matsiko menshi winjiranye muri iyi Ngoro Ndangamurage, abakozi baho batangira kuyagabanya gake gake bahereye ku kukwereka ikarita y’igihugu n’ibintu bitandukanye biranga buri gice cyacyo.
Muri iki gice, uretse abakiri bato n’abanyamahanga ni bo bahatinda, ubundi bagatangira kubona amateka y’umwuga ukorwa na benshi mu Rwanda.
Ubuhinzi n’ubworozi byakozwe mu buryo bwa gakondo kuva mu myaka ya kera cyane. Ibikoresho byakoreshwaga n’abahinzi birimo amasuka, yatangiye gukoreshwa uko umwuga w’ubucuzi wagiye utera imbere.
Aha uhasanga isuka y’inkonzo n’inshikazi kimwe n’ibindi byose bakoreshaga mu mwuga w’ubuhinzi.
Ubuhinzi bujyana n’ubworozi. Amateka agaragaza ko ibi bikorwa mu Rwanda byakorwaga kuva mu kinyejana cya gatatu nyuma y’ivuka rya Yezu. Amatungo azwi cyane ko yorowe n’Abanyarwanda mbere y’ayandi ni inka, ihene, n’intama.
Amashusho y’inka z’inyambo, inkuku n’ibigarama zorowe mu bihe bya kera agaragaza ko umworozi yabaga afite amahirwe yo kunywa amata, kubona amavuta, kubona uruhu rwo kwambara no kugira abaja n’abagaragu.
Umushumba yabaga yitwaje inkoni, igitangaje kikaba isinde. Uyu wari umwambaro ukoze mu birere wafashaga umushumba kutanyagirwa kandi ukamurinda imbeho.
Mu bintu abashumba batasigaga inyuma ni uruhago batwaragamo impamba yo kubaramira bari mu rwuri. Benshi bitwazaga ibijumba cyangwa imyumbati n’ibishimbo bakabimanuza amata. Ubanza ari ho havuye iby’‘umushumba utungwa n’izo aragiye.’
Ubuvumvu [ubworozi bw’inzuki] na bwo muri iyi ngoro bugaragaramo ariko bukoresheje imizinga/ imitiba ya gakondo.
Urusyo ni igikoresho kizwi na bake
Abenshi bakoresha imvugo yo gukoma urusyo n’ingasire ariko batarabona ibi bikoresho. Ururyo utarubonyeho ingasire n’ibinyampeke nk’amasaka n’uburo ushobora kurwita ibuye risanzwe.
Mu masaka basyaga ku rusyo harimo ayavagamo umutsima n’igikoma ariko hari n’igihe yabaga ari imbetezi.
Mu rugendo rugana ku musozo w’ubuhinzi n’ubworozi mu Ngoro Ndagamurage y’i Huye, hari igice kigaragaza uko bengaga urwagwa. Basobanura intambwe ku yindi kuva ibitoki bitemwa kugeza inzoga bayimininnye.
Iki gice gisorezwa mu bwikorezi, ahari intebo, intonga, inkangara, ingobyi yifashishwaga mu guheka abantu n’ibindi.
Usohotse muri iki gice yinjira ahari ibikoresho byiganjemo ibiseke, imitako iboshye mu bimera bitandukanye, uruhimbi ruriho ibisabo n’ibidi bikoresho gakondo byifashishwaga mu buzima bwa buri munsi.
Ku batagira amahirwe yo kujya i Nyanza mu Rukari [ibwami], hari inzu igaragaza neza uko umwami w’u Rwanda yabagaho.
Uvuye kuri iyi nzu uhita ugera ku gice gikubiyemo imyambaro yambawe n’abakurambere ikoranabuhanga rigezweho ritaragera i Rwanda.
Mu gice kirimo imyambaro gakondo abenshi bibaza ibibazo iyo bageze ku myamabaro yitwa ishabule.
Uyu mwambaro wagaragazaga neza ikimero cy’uwambaye, ugahisha imbere gusa mu gihe inyuma ari agashumi kameze nk’umukandara.
Imyambaro yari ihenze kandi yambarwaga n’abifite yabaga ikoze mu ruhu rw’inka n’inyamaswa z’ishyamba, mu gihe rubanda rusanzwe rwambaraga ihene n’impuzu ikannye mu gishishwa cy’umuvumu.
Hafi y’aha kandi hari ibikoresho byakoreshwaga n’ingabo z’u Rwanda, birimo amacumu, ingabo, imyambi, inkota n’ibindi bajyanaga ku rugamba.
Iyi ngoro irimo ibisigaratongo byinshi kuri ubu utapfa kubona ahandi, birimo amabuye agaragazwa ko yakoreshejwe mu myaka ibihumbi 70 mbere ya Yezu, ibikoresho byakoreshejwe mu gushongesha ubutare mu kinyejana cya mbere nyuma y’ivuka rya Yezu n’ibindi byinshi.
Hanabarizwa ingoma zitandukanye zifashishaga mu mihango y’ibwami no mu mihango y’abiru ariko Kalinga yamamaye nk’ingoma ngabe y’u Rwanda kuva ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli wayiramvuye ahasaga mu 1510, kugeza mu wa 1961 ubwo ingoma ya cyami yasezererwaga mu Rwanda rugahinduka Repubulika ntirimo.
Ibindi bitangaje uhasanga ni ibikoresho byasanzwe mu musezero [imva] y’umwami Cyilima II Rujugira byiganjemo ibikoresho by’intambara, imitako, akabindi n’ibindi.
Inteko y’Umuco mu Rwanda itangaza ko hari ibikoresho bitandukanye ndangamurage biri mu nzu ndangamurage ziri mu bihugu by’i Burayi nk’u Bubiligi, u Budage, u Busuwisi, i Roma mu Butaliyani n’ahandi. Ibi byose ngo hari ibiganiro biri gukorwa ngo bizashyirwe mu nzu ndangamurage z’igihugu.
Amafoto Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!