00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki byari bibujijwe ko abami b’u Rwanda bambuka Nyabarongo?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 November 2023 saa 08:44
Yasuwe :

Mu myaka yo hambere, bavugaga ko abami b’u Rwanda bari babujijwe kwambuka Nyabarongo nubwo igihe cyageze uwo muziro ukaza gukurwaho nyuma y’imyaka 500.

Hari benshi bibaza impamvu bitari byemewe ku bami batwaye u Rwanda kandi nyamara no hakurya ya Nyabarongo hari mu bice bigize igihugu batwaye.

Umusizi akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo by’Amateka, Nsanzabera Jean de Dieu, yagaragaje imvano y’umuziro wo kutemerera umwami wari utwaye u Rwanda kwambuka Umugezi wa Nyabarongo.

Yagaragaje ko mu 1477 ubwo himikwaga Umwami Ndahiro Cyamatare, yagiriwe ishyari na bene se barimo Juru na Bamara bashakaga kumwambura ingoma y’u Rwanda.

Ibyo byatumye atangira guhangana na bene se batari basangiye Nyina kuko bashakaga kumukura ku ngoma bikaza kurangira uwo mugambi bawugezeho.

Yakomeje ati “Byageze igihe Bamara, yitabaza umwami wagengega u Bunyabungo witwaga Muriramuhoyo na Muramira wagengaga Igihugu cy’Ubugara bw’Abacyaba baraza basakiranira na Cyamatare ahitwa i Gitarama. Ndahiro Cyamatare arahagwa n’ingabo nyinshi cyane n’umugabekazi witwaga Nyirangabo wiciwe ahazwi nko ku Muko w’abakobwa.’’

Yongeyeho ati “Ndahiro Cyamatare yaguye ahitwa i Rubi rw’Inyundo, amaraso ye amenekera mu mugezi wa Kibirira atemba agana muri Nyabarongo. Ni uko induru zivuga i Rwanda rumara imyaka 11 rutagira umwami.”

Yagaragaje ko ibyo byago byabaye ku Rwanda byatumye, Ruganzu Ndoli, amaze kwima ingoma mu Rwanda yarahise aca iteka ko nta mwami warwo uzongera kwambuka Nyabarongo.

Yagize ati “Kubera ibyo byago, Umwami Ruganzu Ndoli amaze kwima ingoma yaciye iteka ko hazajya hizihizwa igisibo cya Gicurasi ariko na none aca iteka rivuga ko nta mwami w’u Rwanda uzongera kwambuka Nyabarongo kuko yanyoye amaraso ya Ndahiro Cyamatare.”

Yagaragaje ko kuva Ndahiro Cyamatare yatanga, nta mwami w’u Rwanda wari wemerewe kwambuka Nyabarongo ngo yerekeze mu tundi duce tw’igihugu.

Nk’iyo umwami yabaga ari mu bice by’i Nduga, ashaka kwerekeza mu bindi bice by’igihugu nk’i Kigali cyangwa ibindi byo mu Burasirazuba, yagombaga kugenda muri Nyungo, akanyura Nyamasheke, u Budaho n’Ubwishaza, akanyura mu Birunga akabona kugera i Kigali.

Mu 1929, uwari Guverineri Mukuru wa Congo-Mbiligi (Congo-Belge) yabwiye Umwami Musinga kujya kwitaba uwahagaririye u Bubiligi mu Rwanda wari utuye i Kigali ndetse amutegeka ko agomba kwambuka Nyabarongo akajya arambagira igihugu akamenya uko abaturage babayeho atitwaje ko hariho iteka ryo kutambuka uwo mugezi.

Ati “Uwo munsi ni bwo Musinga yakuyeho uwo muziro, yambuka Nyabarongo ya Kigali ajya i Nyarugenge kubonana n’uwari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda, ngo amuhe amabwiriza n’inshingano agomba kubahiriza. Ubwo hari hashize imyaka isaga 500 iryo hame rigiyeho.”

Kuri ubu aho Umwami Ndahiro Cyamatare yatangiye ni mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero ho mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umugezi wa Nyabarongo, Abami b'u Rwanda bamaze imyaka irenga 500 batawambuka kubera wanyoye amaraso y'Umwami Ndahiro Cyamatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .