Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’i burasirazuba, yarokotse ubwicanyi bwo mu Bufundu mu bihe bya Noheli yo mu 1963 avuka ku itariki 5 Kamena 1964 ku bw’amahirwe, kuko nyina yari yaroshywe mu mugezi amutwite, ariko ntiyapfa.
Paruwasi ya Cyanika mu karere ka Nyamagabe, ni ahantu hafite amateka adasanzwe ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Guhera mu 1959 kugeza 1994.
Kuwa 26 Mutarama 2014, kuri iyi paruwasi habereye umuhango witabiriwe n’abantu benshi wo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, ndetse n’abandi bagaragaje ko bakomeye ku bumwe bw’Abanyarwanda. Mu myaka 50 ubwo bwicanyi bubaye biracyibukwa.
Hari umwe mubagombaga kuba bahari ariko kubera imirimo afite yohereza ubutumwa bwo kwifatanya n’abandi bari aho. Uwo ni Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba, uba Arusha muri Tanzania.
Muri ubwo butumwa bwa Sezibera, atangira yibutsa ko mu mwaka w’1959 abakiristu b’Abatutsi bo mu Bufundu batigeze bishimira umunsi mukuru wa Noheli.
N’ubwo icyo gihe yari ataravuka, yibutsa ko batwikiwe bakabuzwa epfo na ruguru. Bakagirwa impunzi mu gihugu cyabo, babaho batagira uburenganzira.
Avuga ko mu muryango we hari abahunze bakava mu Rwanda, ariko abenshi bakaba ari abasigaye, bafite icyizere ko wenda ntakizongera kuba kuko n’amazu yari yaratwitswe yongeye gusanwa babifashijwemo n’abaturanyi babo.
Akurikije ibyo yamenye myuma y’ayo marorerwa, yagize ati: Icyo cyizere cyayoyotse mu 1963, ubwo habaga ubwicanyi bwibasiye Abatutsi nta kurobanura. Ari abagabo, abagore n’abana barishwe nta kindi bazira uretse kuba Abatutsi. Iyo yari Jenoside”.
Sezibera yokomeje agira ati: “Data wari umwarimu i Shyogwe, yari yarasimbutse urupfu rwo mu 1959, urwo mu 1963 ntiyarusimbutse.
Ati: “Nta kindi cyaha yakoze uretse kuba yaragarutse aho mu Bufundu kubereka umugore we bari bamaze gushakana, akiri umugeni. Amugeza mu Bufundu ngo bishimane n’abandi kuri Noheli.”
Muri ubwo buhamya, Sezibera ntavugamo uko byagendekeye nyina. Ahubwo avugamo se wabo bashatse kwica, cyangwa se bishe ntapfe,akarusimbuka.
Muri ubwo butumwa wumva amagambo atavuzemo kubera agahinda. N’umubyeyi we, nyina, bamujugunye mu ruzi ntiyapfa kandi amutwite. Niyo mahirwe yabayeho kuba atanga ubuhamya.
Muri ubwo butumwa Dr. Sezibera agira ati: “Hari abarokotse ubwo bwicanyi bwo ku Gikongoro mu mwaka w’1963, bakeneye kuvuga ibyababayeho kandi bikumvikana.”
Agerageza kwibaza ibyabaye ku Gikongoro, ngo na n’ubu akaba atarumva icyaha Abatutsi bo ku Gikongoro bakoze cyatuma haba imigambi yo kubatsemba inshuro nyinshi. Akanibaza niba atari n’ibisazi by’abicanyi bo muri ako karere.
Nyuma ya jenoside 1994
Agarutse ku gikongoro mu 1994, Sezibera yasanze abavandimwe be benshi bahasigaye baratsembwe.
Yegereye abari abaturanyi babo ababaza uko byagenze, ngo ariko igisubizo yabonye cyari giteye agahinda. Bose, bamubwiye ko abe bazize ‘Muyaga’. Sezibera ati: “Uwo muyaga uhuha Abatutsi bonyine wari muyaga ki?” Arabyibaza.
Muri abo baturanyi b’iwabo, ngo nta wigeze agaragaza akababaro cyangwa gutangazwa n’iby’uwo muyaga uhuha bamwe ugasigaza abandi ubuzima bukikomereza.
Guhera mu 1963 kugeza icyo gihe, igishya cyabaye ni uko abategetsi bigaruriraga ibyo abo bishe (harimo na se) hanyuma abo bategetsi bakanazamurwa mu ntera. Ati: “Ni umuco mubi wo kudahana uteye agahinda n’isesemi.”
Nyuma y’1994, Sezibera yahuye n’umuyobozi wamamaye mu kwica Abatutsi mu 1963. Uwo si undi ni uwitwa Andre Nkeramugaba, wari umaze gusaza. Nkeramugaba akaba yari Perefe wa Gikongoro ubwo bwicanyi bukorwa.
Uko Sezibera yabonye Nkeramugaba, ngo ni uko ntacyari kimubabaje nko kubona hari Abatutsi bacitse ku icumu.
Ati: “Mu byababazaga Nkeramugaba, kwari ukubona hari abahangayikishijwe no kwicwa kw’Abatutsi.”
Kwibuka
Sezibera yagize n’icyo avuga kuri icyo gikorwa cyo kwibuka ibyabaye mu myaka 50 ishize agira ati: “Uyu munsi turibuka abazize Jenoside. Turabibuka bucece kuko nta magambo ahagije twabona yo kubavuga...Turabibuka kandi mu ruhame ngo twereke ababishe ko icyo bifuje cy’uko bakwiye kwibagirana kitashobotse.”
Yongeraho ko kubibuka mu ruhame ari intsinzi no kwerekana icyubahiro ku bantu bacu bishwe.
Ati: “Abashaka gupfobya Jenoside, bavuga ko abapfuye bose bakwiye kwibukwa kimwe. Kuva mu myaka y’1959, 1963, na 1994 twagiye dupfusha abavandimwe bacu. Turabibuka. Ariko bose ntitubibukwa kimwe n’abazize Jenoside. Tubibuka ku buryo butandukanye, kuko Jenoside ari ubushake bwo gutsemba igice kimwe cy’abagize inyokomuntu.”
Dr Sezibera asanga abakoze Jenoside batemera Imana
Agira ati: “Tubwirwa ko inyokomuntu yaremwe mu ishusho y’Imana. Jenoside ni ukugerageza kwica Imana. Twibuka kubera ko twubaha ubuzima bw’abantu n’inyokomuntu. Twibuka kugirango turinde abantu twirinda.”
Ati: “Tugomba kwiyemeza kurwanya abafite ingengabitekerezo yo kurimbura ubwoko tukarwanya n’abadashaka ko twibuka.”
Yashoje ashimira cyane kuri iki gikorwa cyo kwibuka amaraso y’inzirakarengane. Ngo icyo gikorwa kikaba cyeretse Isi ko abantu badakwiye guhera kandi ko abazize Jenoside atari imibare gusa.
Ati: “Abazize Jenoside ni abantu bagize amazina twibuka kandi tuzirikana. Ntibakwiye kwibagirana kubera ko icyo aricyo cyari icyifuzo cy’ababishe.” Kwibuka ni ngombwa. Bitabaye byaba ari irindi shyano


















TANGA IGITEKEREZO