Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wigize umushizi w’isoni, cyangwa inshyanutsi kabuhariwe, akaba ikinani muri byose ntiyumve inama abandi bamugira.
Syori yabyirukiye ku Cyuru(Byumba)ubu ni mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru Ku ngoma ya Mutara Semugeshi, akaba umuhigi w’umukogoto, akica inyamaswa z’ishyamba ndetse ntakangwe n’iz’inkazi.
Abandi bahigi baza kumurarika ngo bazajyane guhiga, akanga ngo ntibazi kurasa, umugore we yamugira inama yo gufatanya n’abandi, syori akamutwama, ati “ aho ntugira ngo nanjye ndi nka bamwe mupfa kwita abahigi? N’iyo najyana inkoni nta nyamaswa yancika.’’
Umugore we bimwanga mu nda, bukeye ashaka inzoga ayijyana ku Cyuru kwa sebukwe, agezeyo abwira Sebukwe ati “Dawe iyi nzoga nkuzaniye, ni iyo kugira ngo uzampanire umuhungu wawe, yarananiye yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga wenyine. Abandi bamugira inama yo guhiga na we akabangira, batirimuka nagira ngo mwumvishe ukuri kwabo, akanyamagana, akandaza ku nkeke.”
Sebukwe aramusubiza ati “Genda ndamara gatatu nkaza kubaza icyo kiroge uko cyigize.”
Ya minsi ishize wa mukambwe ajya i Nyagahanga iw’umuhungu we, agezeyo asanga Syori yagiye guhinga wenyine, bigeze nimugoroba abungukana ingwe yishe, asanga se yicaye iwe, amwereka umuhigo.
Amaze kwicara se aramubaza ati “Mbese ko uje uri umwe ,abandi mwahiganye bari hehe?”
Syori ati “ Ntabwo mpigana n’abandi, mpiga jyenyine.”
se ati “Mwana wanjye niba uri umukogoto harya urasa umuhinyoro ntiyarengera uzi kwinjiza?”
Syori ati "n’aho nabereye sindahigana n’abandi.”
Se ararakara ati “Nkabone n’umugore wawe yaraguhannye ukamunanira, kuko wigize intabikozwa’’
Yungamo ati “Harya ngo wica ingwe sha? Hari urutoni uru nguru ruzakwihererana ubure kivurira.”
Umusaza arara ataramye bukeye azinduka yitahira, amaze kwitahira mukasyori asigara mu mazi abira kuko yareze umugabo kuri sebukwe.
Syori arabisha abwira umugore ati “Ubu ngiye mu ishyamba kandi sinjyana umuheto ndajyana icumu n’inkoni yanjye nkuzanire intare, ariko nimara kuyikwereka wiyimbire.”
N’uko aturumbukana icumu n’umujinya wica inka, ubwo hari ku kagoroba, ageze mu ishyamba ajya kunama mu rucucu rwari mu nsi y’inzira, agisutama, urukwavu ruturumbuka mu nsi rwiterera hejuru, agira igihunga aragwa, maze yishita mu icumu rye ryari rimushinze imbere, rimwahuranya umutima arahwera.
Syori azimira atyo azize guhinyura ay’abakuru.
Kuva ubwo rero, rubanda bibuka uko yajyaga ananira abamuhana ntakangwe n’inyamaswa z’inkazi, bakuririzaho bavuga ko umuntu wese wananiranye mu mico akigira intabikangwa yigize Syori.
Twabikuye mu Birari by’ Insigamigani, igitabo cya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO