00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’izina “Kivuruga”, umurenge wo mu Ntara y’Amajyaruguru

Yanditswe na

Felicie TOMBOLA

Kuya 21 August 2014 saa 06:17
Yasuwe :

“Kivuruga” ni izina ry’umwe mu mirenge igize Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Umusaza Seneza uzi amateka yaho, arasobanura inkomoko y’iri zina.
Hambere abantu bakoraga ingendo zikamara nk’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’uko nta modoka cyangwa ikindi kintu cyose cyo kubafasha mu ngendo zabagaho. Seneza avuga ko umugabo umwe yakoze urugendo ava mu majyepfo agiye mu majyaruguru kwa nyirabukwe, ngo agerayo yananiwe cyane. Ngo akihagera, nyirabukwe yahise yihutira kumushakira (…)

“Kivuruga” ni izina ry’umwe mu mirenge igize Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Umusaza Seneza uzi amateka yaho, arasobanura inkomoko y’iri zina.

Hambere abantu bakoraga ingendo zikamara nk’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’uko nta modoka cyangwa ikindi kintu cyose cyo kubafasha mu ngendo zabagaho. Seneza avuga ko umugabo umwe yakoze urugendo ava mu majyepfo agiye mu majyaruguru kwa nyirabukwe, ngo agerayo yananiwe cyane. Ngo akihagera, nyirabukwe yahise yihutira kumushakira amazimano.

Kubera ko kwakira umukwe ari ibintu byitonderwaga hambere, uwo mukecuru yagiye gucunda amata mu mbere, ariko kuko umukwe yubahwaga bikomeye, umukecuru yakomeje gucunda kugira ngo umukwe we ataza kumvamo ibitore maze akabagaya.

Aho umukwe yasigaye mu ruganiriro yaje kumva inzara yanze, kwihangana biramunanira abwira abo mu mbere at “Mu kivuruga ndapfuye, mu kivuruga rwose inzara iranyishe”. Umukecuru aho kuzana amata ngo amuramire araza aramureba ati “Ihangane mbanze nyatunganye ndaje, arongera asubirayo ajya kuvuruga maze umukwe yongera kuvuga ati “Mu kivuruga ndapfuye”.

Uwo mukecuru yakomeje gucunda ngo aze kuzimanira umukwe we amata atunganye maze aho ayazaniye asanga umukwe we inzara yamuhitanye.

Seneza avuga ko aho ari ho izina mu Kivuruga ryakomotse, kuko uwo mukwe yapfuye avuga ati “Mu Kivuruga ndapfuye”.

Ese abasobanukiwe amateka n’inkomoko z’amwe mu mazina y’ahantu mu Rwanda muremeranya na Seneza?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages